Kuva ku Cyumweru tariki 24 Gashyantare kugeza ku kindi Cyumweru cya tariki ya 3 Werurwe 2019, mu Rwanda hazaba habera ibirori mpuzamahanga by’umukino wo gusiganwa ku magare (Tour du Rwanda 2019).
Ibihugu nka Erythrea, Kenya, Rwanda, Cameroun n’u Bufaransa (U23) bazaba bafite amakipe abahagariye mu cyiciro cy’amakipe y’ibihugu (Cycling Nation Teams).
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki, ikipe y’igihugu ya Erythrea imwe mu makipe afite ubukana muri iri rushanwa, bamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi icumi (10) bazavamo abeza b’intoranwa bazaza kwitabira Tour du Rwanda 2019, isiganwa rizaba rikomeye kuko rizaba riri ku gipimo cya 2.1 nk’uko impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI) ibiteganya.
Mu bice bitandukanye by'igihugu cy'u Rwanda bategereje iri siganwa rihuruza amahanga
Tour du Rwanda icumi (10) ziheruka (2009-2018) zari ku gipimo cya 2.2 bityo UCI izakubona ko u Rwanda rwakoze iyo bwabaga ku buryo irushanwa ryazamurwa mu ntera rikajya ku murongo umwe na La Tropicale Amisa Bongo, irushanwa ryitabirwa n’umugabo rigasiba undi.
Abakinyi icumi (10) ba Erythrea bahamagawe bagomba kuzavamo abazaza mu Rwanda barimo; Daniel Teklehaimanot (Yatwaye Tour du Rwanda 2010), Mekseb Debesay, Yakob Debesay (Abitse Tour de l’Espoir 2019), Aron Debretsion, Sirak Tesfom (Akubutse muri TAB 2019), Michael Habtom, Henok Muluberhan, Filimon Mebrahtu, Biniam Girmay na Daniel Habtemichael.
Igihugu cya Eryhtrea giheruka kwikubira imidali muri shampiyona iheruka kubera mu Rwanda muri Gashyantare 2018
Mu gihe Team Erythrea bari muri gahunda yo gutoranya abakinnyi, Team Rwanda irimbanyije imyiteguro mu kigo Nyafurika giteza imbere umukino w’amagare kiri i Musanze (Africa Rising Cycling Center).
Ikipe y’u Rwanda (Team Rwanda 2019) igizwe n’abakinnyi batanu (5) barimo; Valens Ndayisenga, Jean Claude Uwiyeze, Jean Damascene Ruberwa, Moise Mugisha, & Samuel Hakiruwizeye.
Muri iyi kipe y’u Rwanda, Ndayisenga Valens ufite amahirwe yo kuba kapiteni wa bagenzi be, afite agahigo ko ari we munyarwanda ufite Tour du Rwanda ebyiri (2014, 2016).
Ndayisenga Valens azaba ayoboye bagenzi be muri Team Rwanda 2019
Iyi kipe kandi si Ndayisenga Valens urimo ukomeye gusa kuko irimo Jean Claude Uwizeye uheruka gusoza ku mwanya wa kabiri muri Tour du Rwanda 2018 kuko yaje inyuma ya Mugisha Samuel wayegukanye ariko akazaba ahatana ku nyungu za Team Dimension fo Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo ikorera imyitozo mu Butaliyani.
Ruberwa Jean Damasecene bita Kasongo Kabiona n’undi mukinnyi ufite izina rikomeye mu mukino w’amagare mu Rwanda uri mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Ruberwa ni umukinnyi ukomeye kuko amaze kwitabira Tour du Rwanda inshuro eshatu (2016, 2017, 2018) kuri ubu akazaba akina iri siganwa ku nshuro ye ya kane.
Ruberwa Jean Damascene yafashije Team Rwanda kwegukana Tour du Rwanda 2016 na 2018 ndetse anafasha iyi kipe kwegukana La Tropicale Amisa Bongo 2018 anaba kapiteni w’ikipe y’u Rwanda yitabiriye Tour de l’Espoir 2019 bagakurayo agace kamwe ka nyuma k’iri siganwa (Stage 5) katwawe na Mugisha Moise nawe uri muri iyi kipe izakinira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2019 (2.1).
Ruberwa Jean Damascene amaze gukina Tour du Rwanda eshatu
Abandi bakinnyi bakomeye b’abanyarwanda batari muri Team Rwanda 2019 bari muri Benediction Continental Team ikipe yazamuwe mu ntera muri uyu mwaka w’amarushanwa ikava kuri Benediction Club, izina yari imaze igihe ikoresha.
Benediction Continental Team izitabaza abakinnyi bakomeye barimo; Jean Bosco Nsengimana, Bonaventure Uwizeyimana, Eric Manizabayo (Karadio), Didier Munyaneza na Patrick Byukusenge.
Muri iyi kipe ya Benediction Continental Team ifite abakinnyi ubona bakomeye kuko nka Jean Bosco Nsengimana uretse kuba akunze kurangiza mu myanya myiza mu marushanwa atandukanye ni we ubitse Tour du Rwanda 2015.
Nsengimana Jean Bosco azakinira Benediction Continental Team (Rwanda)
Uwizeyimana Bonavanture nawe ni umukinnyi abakunzi b’umukino w’amagare baziho ubushobozi kuko muri Tour du Rwanda 2017 ni we watwaye agace ka Nyamata-Rwamagana. Mu bitabo bya La Tropicale Amisa Bongo barabizi ko uyu musore yahakoreye amateka agatwara agace ka gatanu (Stage 5) mu 2014 mbere y'uko arangiza iya 2015 ari ku mwanya wa gatandatu (6) akanarangiza ku mwanya wa gatandatu (6) muri La Tropicale Amisa Bongo 2017.
Mu 2015 kandi, Uwizeyimana Bonaventure yarangije ku mwanya wa gatanu (5) muri Grand Prix Chantal Biya.
Munyaneza Didier ni undi mukinnyi ukomeye uzaba ari muri Benediction Continental Team kuko yafashije Team Rwanda kwegukana Tour du Rwanda 2018 ndetse anagenda ayifasha mu marushanwa akomeye nka La Tropicale Amisa Bongo n’ayandi atandukanye u Rwanda rwagiye rwitwaramo neza. Munyaneza kandi ni we watwaye shampiyona y’u Rwanda 2018.
Iyo ureye muri Benediction Continental Team y'uyu mwaka ubona barakozemo impinduka imwe ugereranyije n'iya 2018 kuko Hadi Janvier utazakina Tour du Rwanda 2019 yasimbuwe na Munyaneza Didier wari muri Team Rwanda 2018.
Munyaneza Didier bita Mbappe wari muri Team Rwanda 2018 yasimbuye Hadi Janvier muri Benediction Continental Team 2019
Areruya Joseph umunyarwanda ubitse Tour du Rwanda 2017, La Tropicale Amisa Bongo 2018 na Tour de l’Espoir 2018 azaba akinira ikipe ya Delko Marseille Provence KTM (France) asanzwe afitiye amasezerano mu gihe Mugisha Samuel ubitse Tour du Rwanda 2018 azaba akinira Team Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo ikorera imyitozo mu Butaliyani.
Areruya Joseph azakinira Delko Marseille Provence KTM (France)
Astana Pro Team, Direct Energie, Delko Marseille Provence KTM, Team Novo Nordisk, Dimension Data for Qhubeka, Pro Touch Team, Nice Ethiopia Pro Team, Bai Sicasal Petro de Luanda, Interpro Stradalli Cycling, Benediction Continental Team, Rwanda National Team, Equipe Nationale d’Algerie, Equipe Nationale du Cameroun, Kenya National Team, Erythrea National Team na Equipe Nationale France U23 niyo makipe biteganyijwe ko azitabira Tour du Rwanda 2019 (2.1).
Ikipe y'igihugu ya Algeria izaba iri mu Rwanda
Dore inzira za Tour du Rwanda 2019 (2.1):
1. Ku Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019: Kigali-Kigali:112,5 Km
2. Kuwa Mbere tariki ya 25 Gashyantare 2019: Kigali-Huye: 120.3 Km
3. Kuwa Kabiri tariki 26 Gashyantare 2019: Huye-Rubavu: 213.1 Km
4.Kuwa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019: Rubavu-Karongi: 103 Km
5. Kuwa Kane tariki 28 Gashyantare 2019: Karongi-Musanze: 138.7 Km
6.Kuwa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2019: Musanze-Nyamata: 120.5
7.Kuwa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2019: Nyamata-Kigali: 84.2 Km
8.Ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2019: Kigali-Kigali: Sunday 3 Mars: 66.8 Km
TANGA IGITECYEREZO