RFL
Kigali

APR FC berekanye umutoza n’abakinnyi bashya barimo na Danny Usengimana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/02/2019 13:44
2


Mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gashyantare 2019, ikipe ya APR FC yagaragaje Zlatko Krmpotic umutoza mukuru wayo wasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.



Aganira n’abanyamakuru, Zlatko Krmpotic yavuze ko ikimuzanye muri APR FC ari ugukomeza gutwara ibikombe kandi ko bazabigeraho bakabona gutangira kwitwara neza ku rwego rwa Afurika kuko avuga ko ikipe ya APR FC igera ahantu horoshye igahita ivamo cyane mu mikino Nyafurika ihuza amakipe.

“Nasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa mu gihe byaba bibaye ngombwa. Nje gufasha APR FC gukomeza gutwara ibikombe. Kuba ikipe ya APR FC nyisanze ku mwanya wa mbere nta kindi ngiye gukora ahubwo ngiye kubafasha kujya bakina bashyize igitutu ku ikipe baba bahanganye kandi tuzanagerageza kwitwara neza mu mikino Nyafurika”. Zlatko


Zlatico umutoza wa APR FC aganira n'abanyamakuru

Zlatico avuga ko mu buryo bwe bwo gukinisha abakinnyi akoresha abakinnyi bane inyuma, batatu hagatu na batatu imbere (4:3:3), ibi ngo bizatuma APR FC izajya ikina isatira kuva ku munota wa mbere kugera ku munota wa nyuma bitandukanye cyane n’uburyo bakinnye na Espoir FC batsinda igitego 1-0 i Rusizi.

“Tuzajya dukina uburyo bwa 4:3:3. Turashaka kujya dushyira igitutu cyinshi ku ikipe duhanganye ariko tukitonda cyane mu bwugarizi. Ntabwo tuzongera gukina nk’uko bakinnye na Espoir FC kuko babonye igitego kimwe bahita bugarira cyane. Ntabwo numva ukuntu utsinda igitego kimwe hakiri kare ugahita wugarira iminota myinshi y’umukino”. Zlatico


Zlatico Krmpotic umutoza mukuru wa APR FC

Zlatko Krmpotic w’imyaka 60, avuga ko ikipe ya APR FC ifite ubushobozi bwo kuba yatwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda ndetse ikaba yagarukira kure mu mikino Nyafurika kuko yizera ko izagera mu matsinda mu mikino itaha.

Zlatko yabaye umukinnyi mu makipe nka Red Star Belgrade (1977-1986), Genclerbirligi (1986-1988) aho yakinaga nka myugariro.

Mu mwuga wo gutoza, uyu mutoza yabaye mu makipe akomeye nka TP Mazembe aho yari umutoza wungirije (2015), Don Bosco, Zesco United (2017), Jwaneng (2018) mbere y'uko agera muri APR FC.

Nyuma yo kuba APR FC yerekanye umutoza mukuru, byahujwe no kumurika abakinnyi bashya basinye muri iyi kipe ifite ibikombe 17 bya shampiyona.

Ku isonga haje Danny Usengimana wakinaga muri FC Tersannah, Nshuti Innocent wabaga muri Stade Tunisien muri Tunisia, Niyonzima Ally wakiniraga AS Kigali.


Danny usengimana mu mwambaro wa APR FC

Niragira Ramadhan wakinnye muri Vital’O mu Burundi, umukinnyi uje gusimbura Imanishimwe Emmanuel inyuma ahagana ibumoso.


Niragira Ramadhan myugaruro w'i Jabana uje gusimbura Imanishimwe Emmanuel 


Nshuti Innocent yagarutse muri APR FC 

Ifoto rusange irimo abakinnyi abatoza n'abayobozi ba APR FC    

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWIZEYIMANA J,PIERRE5 years ago
    NIBYIZA KUBA APR YONGEYE IKABONA ABAKINNYI BASHA UBU IBINTU BIGIYE GUKORWA.
  • mbanza5 years ago
    twishimiye uburyo Apr yaguzeneza kabisa ,turizerako umusaruro uzatubuka umutozayavuzeneza igitutu mwikipe ya Apr cyarigikenewe tuzamushigikira ukodushoboye





Inyarwanda BACKGROUND