RFL
Kigali

Urubyiruko rukwiye kugira umwimerere mu guhanga umurimo-Kizito Mihigo

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:6/02/2019 6:30
0


Umuhanzi Kizito Mihigo asanga guhanga imirimo mu Rwanda bidahagije ahubwo hakwiye no gutekerezwa ibyatuma urubyiruko rwajya ruhanga imirimo yihariye rugakumira kwigana.



Iyo uganiriye n’abantu benshi barangije amashuri mu byiciro bitandukanye bakubwira ko akazi kabuze.Ni byo koko akazi karabuze nk’uko n’umuhanzi Kizito Mihigo abyemeza, gusa ngo kuri we ku rubyiruko ruhanga imirimo ntiruvuga iyi mvugo ahubwo baba bayifite ariko itarabageza ku cyo bashaka.

Kuri Kizito Mihigo ngo urubyiruko rukwiye kwiga guhanga imirimo rugatanga akazi aho gushaka akazi ariko nanone rugahanga imirimo rugendeye ku mwimere warwo. Aganira na Inyarwanda.com Kizito yifashishije urugero, yagize ati:

 "Icyo nshishikariza urubyiruko ni ukwihangira imirimo, rukagira umwimerere mu bikorwa byabo kuko na none iyo nje nkareba Kizito ibyo ariho akora ngahita mwigana, simba mpanze ubwo mba ndiho mwigana. Icyo gihe nta n’isoko mbona. Ariko iyo mfite ikintu cyanjye cy’umwihariko ngira abantu benshi kuko ntawe tuba turwanira isoko”.

Ubusanzwe Kizito Mihigo ni umuhanzi ukunzwe n’abatari bacye, ukunze guhanga indirimbo zihimbaza Imana n’izitanga ubutumwa butandukanye ku bintu runaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND