Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gashyantare 2019 kuri sitade Amahoro i Remera hasojwe amarushanwa y’imikino y’ibigo bya Leta n’iby’ibyigenga, amarushanwa yarebaga imikino itandukanye kuva kuwa tariki 10 Kanama 2018.
Kuri uyu munsi wa nyuma w’iyi mikino yari yitabiriwe n’amakipe 81 mu mikino itandukanye irimo; umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball, hahembwaga amakipe abiri ya mbere muri buri cyiciro.
Mu mupira w’amaguru ukunzwe na benshi, ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurisha mibare (NISR) yatwaye igikombe itsinze Minisiteri y’ingabo (MINADEF) ibitego 3-1 ku mukino wa nyuma mu cyiciro cy’abagabo kandi nk’amakipe yabarizwaga mu cyiciro cya mbere (A) kiba kirimo ibigo bigira abakozi barenga ijana (100) nk’uko ishyirahamwe riteza imbere siporo yo mu bigo by’umurimo (ARPST) ibigena.
Ministiri Nyirasafari Esperence ashyikiriza igikombe ikigo cy'igihugu cy'ibarurisha mibare (NSIR)
Byari ibyishmo kuri NISR
Abafana ba NISR bari bafite umurindi muri Sitade Amahoro
Muri iki gikorwa, Nyirasafari Esperence Minisitiri wa siporo n’umuco wari uhagarariye Minisitiri w’Intebe muri iki gikorwa, yashimye ARPST iyobowe na Mpamo Thierry Tigos uburyo bakomeje gukora ibikorwa birimo inyungu ku bigo bitandukanye by’umurimo kandi ko bitanga umusaruro ugaragara.
Nyirasafari yakomeje avuga ko siporo yagize uruhare mu guhuza abakozi ndetse ko bibafasha gutanga umusaruro mu kazi kuko bakora batecyereza neza nyuma yo gukora siporo.
Mpamo Thierry Tigos (ibumoso) perezida wa ARPST) na Minisitiri Nyirasafari Esperence (Iburyo)
Gusa, Nyirasafari Esperence yavuze ko kuba amarushanwa ahuza ibigo yarageze aho akorwa akagenda neza, inzego zitandukanye zigomba kongera kureba uburyo siporo ya buri wa Gatanu w’icyumweru yaba umuco kurushaho kuko nka Minisitiri abona bitaragenda neza.
“Tubijeje ubufatanye n’inzego zitandukanye zirimo na Minisiteri ya siporo n’umuco. Nk’uko perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akunda kubivuga, siporo nibe umuco. Nkaba na none nifuza ko ibijyanye na siporo yo kuwa Gatanu twayitunganya. Mwadufasha ikazatunganywa tukajya tubona ibyiza bihuza abakozi ndetse tugasaba kurushaho kugira ngo amasaha yagenwe yatugirira akamaro”. Nyirasafari Esperence
Nyirasafari Esperence Minisitiri wa siporo n'umuco ageza ubutumwa ku bitabiriye isozwa ry'imikino y'abakozi
Mu ijambo rye Mpamo Thierry Tigos uyobora ARPST yagaragaje ko bagifite ikibazo cy'ubushobozi budahagije bikaba intandaro yo kuba ibihembo bikiri ku rwego rwo hasi
Nyirasafari yasoje kuri iyi ngingo ashimira ARSPT umuhate bagize n’ibishoboka byose bakoze kugira ngo ishyirahamwe ryabo ryemerwe ku rwego rwa Afurika bityo muri uyu mwaka wa 2019 bakaba bemerewe kuzaserukirwa n’ibigo byitwaye neza mu mikino Nyafurika ihuza abakozi, irushanwa rizabera i Tunis muri Tunisia.
MINISPOC yatahanye umwanya wa kabiri muri Volleyball
RRA ntikorwaho muri Volleyball
Dore uko amakipe yasoje n’ibihembo yahawe:
Urwego rwa mbere (A)
Amakipe y’abagabo:
Football:
1.NISR: 100,000 FRW n’igikombe
2.MINADEF: 80,000 FRW
Volleyball:
1.MINADEF: 100,000 FRW n’igikombe
2.IPRC Ngoma: 80,000 FRW
Basketball:
1.MINADEF: 100,000 FRW n’igikombe
2.REG: 80,000 FRW
Urwego rwa kabiri (B):
Football:
1.RLRC: 100,000 FRW n’igikombe
2.RISA: 80,000 FRW
Volleyball:
1.Primature: 100,000 FRW n’igikombe
2.MINISPOC: 80,000 FRW
Basketball:
1.NIDA: 100,000 FRW n’igikombe
2.Primature: 80,000 FRW
Abagore:
Volleyball:
1.RRA: 100,000 FRW n’igikombe
2.MINADEF: 80,000 FRW
Basketball:
1.RSSB: 100,000 FRW n’igikombe
2.REG: 80,000 FRW
Ibigo byingenga (Private Sectors):
Football:
1.Equity Bank: 100,000 FRW n’igikombe
2.Bank of Kigali: 80,000 FRW
Equity Bank bishimira igikombe batwaye mu bigo byigenga
NSIR ubwo bari bamaze kwegukana amanota atatu batsinze MINADEF ibitego 3-1 ku mukino wa nyuma
MINADEF bateruye igikombe batwaye muri Basketball batsinze REG ku mukino wa nyuma
Ikipe rusange ya MINADEF n'ibikombe babashije gutwara uyu mwaka
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO