Kigali

UKO MBIBONA: Hari byinshi AS Kigali izungukira mu irushanwa ry'intwari 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/01/2019 16:54
0


Akenshi usanga mu Rwanda amakipe akunze kuvuga ko batabona amarushanwa ahagije yatuma abakinnyi bahora ku rwego rwiza ndetse ko batabona uko bakoresha abakinnyi baba bafite kuko shampiyona n’igikombe cy’Amahoro bidahagije.



Mu myaka nk’itatu ishize, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagiye rigira ubufatanye na bimwe mu bigo n’inzego z’igihugu bityo bagashyiraho amarushanwa afite insanganya matsiko zitandukanye.

Kuri ubu rero hariho igikombe cy’irushanwa ry’Intwari 2019, irushanwa riri guhuza amakipe ane yasoje mu muri iyi myanya muri shampiyona 2017-2018.


AS Kigali ubwo yahuraga na APR FC mu mukino ufungura irushanwa 

Ayo makipe arimo; APR FC ifite igikombe cya shampiyona, AS Kigali yasoje ku mwanya wa kabiri, Rayon Sports yacyuye umwanya wa gatatu ndetse na Etincelles FC yarangije shampiyona iri ku mwanya wa kane.

Nyuma yo kuba aya makipe yose yarasoje imikino ibanza ya shampiyona 2018-2019, kuri ubu bamaze gukina imikino ibiri mu irushanwa ry’Intwari 2019.

Iyo urebye uburyo amakipe yari ahagaze mu mikino ibanza ya shampiyona ndetse ukaba wanareba uko ahagaze muri iri rushanwa ry’Intwari 2019, ubona ko harimo itandukaniro rinini kuko usanga ikipe nka AS Kigali itaratangiye shampiyona ihagaze neza ariyo iri hejuru mu mikinire ugereranyije n’amakipe arimo APR FC kuri ubu inayoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.


Ishimwe Kevin umukinnyi uri gufasha cyane ikipe ya AS KIgali 

Nk’uko na Masud Djuma umutoza wa AS Kigali abivuga, AS Kigali yatangiye nabi muri shampiyona 2018-2019. Gusa kuri ubu bakaba bagenda bagaruka uko iminsi yicuma.

Itangira nabi rya AS Kigali ryari rifite impamvu zirenze imwe kuko iyi niyo kipe itaragize igihe gihagije cyo kwitegura shampiyona (Pre-Season Preparations) ibintu byatewe nuko yagize ibibazo mu buyobozi bwayo bigatuma inatinda kubona umutoza mukuru ubwo bari bamaze gutandukana na Eric Nshimiyimana.


SSentongo Farouk Ruhinda Saifi undi mukinnyi mushya muri AS Kigali

AS Kigali imwe mu makipe afite umubare munini w’abakinnyi bashya yaje gutangira nabi shampiyona ariko igenda izanzahuka uko imikino ibanza yari itangiye kuzamuka igana ku munsi wa 15 kuko baheruka gutsindwa ubwo bakinaga na APR FC ibitego 3-0 tariki 23 Ukuboza 2018.

AS Kigali ihagaze neza mu mikino y’Intwari 2019 iragaragaza ibimenyetso ko mu gihe imikino yo kwishyura muri shampiyona izaba ikomeje bizayibera inzira nziza yo kugora amakipe azaba ashaka amanota atatu.


Imikino y'Intwari 2019 iri gutuma AS Kigali irushaho kumenyerana mu kibuga

Ingingo zigaragaza ko irushanwa ry’Intwari 2019 ryafashije AS Kigali:

1.Masud Djuma amaze kumenya ubushobozi bw’abakinnyi.

Akenshi iyo umutoza ari mushya mu ikipe, usanga bikunze kugorana ko amenya abakinnyi shingiro (Equipe de Base) bitewe nuko ahanini usanga abakinnyi aba asanze aba atabazi neza ngo amenye uko bari bahagaze mu gihe atarahari.

Ibi byabanje kugonga Masud Djuma mu minsi ye ya mbere muri AS Kigali bituma anatakaza amanota atari macye muri shampiyona bitewe no kwiga abakinnyi yari asanze mu ikipe barimo abashya n’abari basanzwemo.

Kuri ubu nyuma yaho shampiyona yari isize bahagaze neza, AS Kigali bakomerejeho umurongo bari bafite binatuma ku ikubitiro ry’imikino y’Intwari 2019 bihimura kuri APR FC bayitsinda igitego 1-0, umukino watumye APR FC iri mu mibare ikomeye yo kuha yatwara igikombe.

Ubwo AS Kigali yari imaze kunganya na Rayon Sports 0-0 ku munsi wa kabiri w’imikino y’irushanwa ry’Intwari 2019, Masud Djuma yavuze ko yemera ko ikipe ye yatangiye nabi ariko igenda izamuka umunsi ku munsi.

“Twatangiye nabi. Ariko uko iminsi igenda AS Kigali igenda izamuka. Duheruka gutsindwa ubwo twakinaga na APR FC muri shampiyona, kuva icyo gihe ntabwo turatsindwa. Ubu urabona n’abakinnyi bararwara ukazana undi utifuzaga gushyiramo kubera ko wenda urwego rwe rutarazamuka kubera undi ariko ukwirwanaho ntutsindwe”. Masud Djuma

2.Abakinnyi bashya muri AS Kigali babonye umwanya banitwara neza.

AS Kigali irimo abakinnyi bashya batangiranye shampiyona ariko ikaba inarimo abaje nyuma y’imikino ibanza barimo; Twizerimana Martin Fabrice na Nova Bayama.

Aba bakinnyi bahawe umwanya ubwo AS Kigali yakinaga na Rayon Sports biranabahira bitwara neza bigendanye n’inshingano bari bahawe n’umutoza.

Abandi bakinnyi bashya muri AS Kigali babashije kwigaragaza muri iri rushanwa barimo; Niyomugabo Claude umukinnyi ukina inyuma ibumoso muri AS Kigali akaba umwe mu bakinnyi bahagaze muri iyi kipe n’irushanwa muri rusange.


Niyimugabo Cluade umukinnyi uhagaze neza inyuma ahagana ibumoso

 Ssentongo Farouk Ruhinda Saifi, Nshimiyimana Ibrahim, Ntate Djumaine na Harerimana Rachid Leon ni abandi bakinnyi umuntu yavuga ko iyi mikino y’igikombe cy’Intwari 2019 yabafashije kwigaragaza.

3.Ntamuhanga Thumaine Titty niwe ukwiye kuba kapiteni wa AS Kigali

Ntamuhanga Thumaine Titty ni umwe mu bakinnyi beta banafite ubunararibonye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda bitewe nuko nyuma yo kuva muri APR FC yageze muri AS Kigali akaguma ku rwego rwiza ndetse ubu akaba ari umwe mu bakinnyi beta bakina hagati mu kibuga batabara abugarira (Holding Midfielder) bahagaze neza muri shampiyona yose muri rusange ndetse anafite amahirwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.


Amakipe nka APR FC na Rayon Sports azi ubukana bwa Ntamuhanga Thumaine Titty

Ntamuhanga wagaragaje ko agifite umupira ku kirenge mu buryo bwizewe, yongeye kubigaragaza mu mukino ikipe ya AS Kigali yanganyagamo na Rayon Sports (0-0). Kuba Ntamuhanga Thumaine Titty, Ntate Djumaine na Nsabimana Eric Zidane ndetse na Farouk Ruhinda Saifi  bamaze kugira ubufatanye butanga umusaruro hagati mu kibuga, byatumye abakurikira ikipe ya AS Kigali batabona icyuho cya Ally Niyonzima.

    

 

     






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND