RFL
Kigali

Sugira Ernest yongeye kugira ikibazo cy’imvune

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/01/2019 11:04
0


Sugira Ernest rutahizamu w’ikipe ya APR FC yongeye kugira ikibazo cy’imvune idakanganye ku kibero cy’iburyo ubwo ikipe ya APR FC yanyagiraga Etincelles FC ibitego 4-0 mu mikino y’irushanwa ry’Intwari 2019 yakomezaga kuri uyu wa Kabiri.



Sugira Ernest yari yagarutse mu kibuga ubwo APR FC yatsindwaga na Mukura Victory Sport (2-1) tariki ya 3 Mutarama 2019.

Kuri uwo wa Kane tariki ya 3 Mutarama 2019 ni bwo Sugira Ernest rutahizamu wa APR FC yabonekaga mu kibuga nyuma y’iminsi 506 uhereye ubwo yagiraga ikibazo cy’imvune ari mu myitozo y’Amavubi kuwa 15 Kanama 2017.


Sugira Ernest byaranze yicara hasi asaba ko yasohorwa

Aganira na INYARWANDA, Sugira yavuze ko kuri uyu wa Gatatu yabyutse ajya kureba Rutamu Patrick umuganga w’ikipe y’igihugu Amavubi kugira ngo amuvure ariko ko yamwijeje ko nyuma y’ibyumweru bibiri azaba yagarutse mu myitozo.

Nyuma yo gukina na Mukura Victory Sport, Sugira yaje kwitabazwa mu mikino itandukanye irimo uwa Espoir FC, AS Muhanga, Sunrise FC ndetse n’imikino y’igikombe cy’Intwari 2019 ubwo APR FC yakinaga na AS Kigali ndetse na Etincelles FC agakina iminota 45’ mbere y'uko asimburwa na Mugunga Yves.


Sugira Ernest ni umukinnyi wari umaze iminsi akoresha imbaraga nyinshi ashaka kugaruka neza

Sugira Ernest aje asanga abandi bakinnyi ba APR FC barimo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy na Nizeyimana Mirafa na bo bari hanze mu gihe cy’ibyumweru bibiri bazira ikibazo cy’imvune.

Mugiraneza Jean Baptiste afite ikibazo mu kibero, ikibazo yagize ubwo APR FC yatsindwaga na Sunrise FC ibitego 3-2 i Nyagatare. Nizeyimana Mirafa nawe yagize ikibazo mu rutugu rw’ibumoso ubwo batsindaga Etincelles FC ibitego 4-0 kuri uyu wa Kabiri.


Sugira Ernest yikanda ku kibero nyuma yo kugira ikibazo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND