RFL
Kigali

VOLLEYBALL: CAVB yemeje amakipe (Clubs) azitabira imikino y’Akarere ka Gatanu izabera mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/01/2019 19:14
0


Kuwa tariki 19-24 Gashyantare 2019, mu Rwanda hazabera imikino mpuzamahanga ihuza amakipe (Clubs) abarizwa mu bihugu bibarurirwa mu karere ka Gatanu (Zone V Club Championship).



Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku rwego rwa Afurika (CAVB) yashyize hanze urutonde rw’amakipe biteganyijwe ko azahatana muri iri rushanwa rizajya rinikinirwa kuri sitade nto ya Remera.

Kuri ubu, Akarere ka Gatanu (Zone V) karabarurirwamo ibihugu 12 birimo; Rwanda, Burundi, Djibouti, Egypt, Eritrea, Ethiopia, Kenya, South Sudan, Somalia, Sudan, Tanzania na Uganda. Amakipe biteganyijwe ko azaba ari muri iri rushanwa arimo ane (4) yo mu Rwanda ariyo; Gisagara VC, REG VC, UTB VC na APR VC.

Andi makipe azaba abarizwa mu Rwanda avuye mu bihugu n’ubundi biri mu karere ka Gatanu arimo; Amical (Burundi), Equity Bank, Prison Mombasa na KDF zo muri Kenya, Jeshi Stars, Tanzania Police, Magereza, JKT zizava muri Tanzania, Sports S, Nemo Stars, Ndejje, KAVC na UCU zizava muri Uganda.

Muri iri rushanwa rizabera mu Rwanda kandi hazabonerwaho n’umwanya w’inama y’inteko rusange ya CAVB nayo izabera mu Rwanda mu matariki ya 22 na 23 Gashyantare 2019.


U Rwanda ruzakira inama y'inteko rusange ya CAVB






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND