Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 nibwo hagomba gutangira imikino y’irushanwa ry’igikombe cy’Intwari 2019 irushanwa ngaruka mwaka rigomba gutangira APR FC icakirana na AS Kigali ikomeje imyiteguro kuri sitade ya Kigali.
Mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki 24 Mutarama 2019, ikipe ya AS Kigali yari ikomeje imyiteguro ikakaye nyuma yo kuba kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019 basinyishije Twizeyimana Martin Fabrice umukinnyi wo hagati wabaga muri APR FC.
Twizeyimana Martin Fabrice mu myitozo muri AS Kigali
Twizeyimana Martin Fabrice aganira na Nsabimana Eric Zidane nawe waciye muri APR FC
Nova Bayama ku mupira imbere ya Twizeyimana Martin Fabrice n'abakinnyi bashya muri AS Kigali
Nova Bayama umukinnyi wahoze muri Rayon Sports
Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali
AS Kigali itozwa na Masud Djuma Irambona wahoze muri Rayon Sports akayivamo ayihesheje igikombe cya shampiyona 2016-2017, yakoreshaga iyo myitozo adafite Niyonzima Ally uri muri gahunda zo gushaka ibyangombwa byo kujya hanze y’u Rwanda, Murengezi Rodrigue ufite ikibazo cy’uburwayi ndetse na Ndayisenga Fuad wagize ikibazo cy’imvune ku mukino wa Police FC.
Ni imyitozo
ikipe ya AS Kigali batangiye bitoza ibijyanye no guhana hana umupira hagati
yabo ndetse no kwiga uburyo bw’imikinire bahereye hagati mu kibuga.
Farouk Ruhinda Saifi umukinnyi ukomeye muri AS Kigali
Muri
rusange, irushanwa rizatangira kuwa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 kugira
ngo umukino wa nyuma uzakinwe kuwa Gatanu tariki 1 Gashyantare 2019 itariki
ihura neza n’umunsi mukuru wahariwe Intwari z’igihugu.
Nshimiyimana Marc Govin myugariro wa AS KIgali aconga umupira
Irushanwa
ry’intwari rya 2019 rizahuza amakipe yarangije shampiyona 2017-2018 ari mu
myanya ine ya mbere (Top 4) ariyo; APR FC ifite igikombe cya shampiyona, AS
Kigali yabaye iya kabiri, Rayon Sports ya gatatu na Etincelles FC ya kane.
Bigendanye
n’uburyo amakipe yasoje, FERWAFA yabigendeyeho yemeza ko nta tombola y’indi
izabaho uretse ko amakipe azahura hagati yayo bityo iyizarusha izindi umusaruro
igatwara igikombe cy’uyu mwaka. Umusaruro mbumbe w’ikipe uzagenwa n’amanota
ifite banarebe ikinyuranyo cy’ibitego.
Ku munsi wa
mbere w’irushanwa kuwa Gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019, Etincelles FC
yasoje ku mwanya wa kane izacakirana na Rayon Sports ya gatatu bityo APR FC
yisobanure na AS Kigali kuri sitade Amahoro.
Ntate Djumaine umukinnyi wo hagati muri AS Kigali
munsi wa
kabiri w’irushanwa uzakinwa kuwa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019, Etincelles FCC
izacakirana na APR FC mu gihe Rayon Sports izaba iri kumwe na AS Kigali. Ku
munsi wa nyuma w’irushanwa, AS Kigali izisobanura na Etincelles FC saa cyenda
n’igice (15h30’) ,nere y’uko haba isibaniro ry’ibigugu ubwo APR FC izaba ihura
na Rayon Sports saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).
Ntamuhanga Thumaine Tity ku mupira
Muri iki
cyiciro, ikipe izaba iya mbere izatwara igikombe na miliyoni enye z’amafaranga
y’u Rwanda (4,000,000 FRW), ikipe ya kabiri ihabwe miliyoni ebyiri (2,000,000
FRW), ikipe ya gatatu ifate miliyoni imwe n’igice (1,500,000 FRW) mu gihe ikipe
ya kane izatwara miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW).
Nk’uko
abayobozi ba FERWAFA baheruka kubyemerera abanyamakuru, amakipe y’abali
n’abategarugoli yashyiriweho uburyo bwo kubongerera amarushanwa bityo
amarushanwa akunda kubaho ku bufatanye bwa FERWAFA n’abandi bafatanyabikorwa,
hazajya hatumirwa amakipe y’abagore nabo bakine.
Twizeyimana Martin Fabrice aje gucyemura ikibazo hagati mu kibuga
Uyu mukino
uzakinwa kuwa Kane tariki 31 Mutarama 2019 ubwo irushanwa rizaba rigeze ku
munsi waryo wa gatatu. Icyo gihe umukino w’aba bakobwa uzatangira saa cyenda
n’iminota 30 (15h30’) mbere yuko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’)
hazakinwa umukino wa nyuma uzahuza amakipe abiri y’abasirikare azaba yageze ku
mukino wa nyuma w’irushanwa bakina buri mwaka aho amabatayo agenda ahura.
Kayiranga Divin umukinnyi umaze igihe afite ikibazo cy'imvune ariko akaba amaze gukira
Murengezi Rodrigue (Iburyo) na Ndayisenga Fuad (hagati) ntabwo bakoze imyitozo
Muri iki
Cyiciro cy’abagore, ikipe izatsinda izahabwa ibihumbi 750 by’amafaranga y’u
Rwanda (750,000 FRW) mu gihe ikipe izatsindwa umukino izatahana ibihumbi 500
by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 FRW) cyo kimwe n’ikipe izaba iya mbere mu
makipe ya gisirikare nayo izahabwa igikombe n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u
Rwanda (500,000 FRW).
AS Kigali ir kwitegura APR FC kuwa Gatatndatu
Dore uko
gahunda y’imikino iteye:
Kuwa
Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019
-APR FC vs
AS Kigali (Amahoro Stadium, 15:30)
-Etincelles
FC vs Rayon Sports FC (Amahoro, 18:00)
-Etincelles
FC vs APR FC (Amahoro, 15:30)
-Rayon
Sports FC vs AS Kigali (Amahoro, 18:00)
Kuwa Kane
tariki 31 Mutarama 2019
-AS Kigali
vs Scandinavia (Amahoro Stadium, 15:30)
-RDF Winner
1 vs RDF Winner 2 (Amahoro Stadium, 18:00)
Kuwa Gatanu
tariki ya 1 Gashyantare 2019
-AS Kigali
vs Etincelles FC (Amahoro, 15:30)
-APR FC vs Rayon Sports FC (Amahoro, 18:00)
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO