RFL
Kigali

Danny Usengimana arasurwa n’abayobozi ba Vipers SC kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/01/2019 22:48
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019 ni bwo abayobozi b’ikipe ya Vipers SC bagomba kugera mu Rwanda aho baraba baje gusura Danny Usengimana rutahizamu w’Umunyarwanda bifuza ko yababera umukinnyi bitarenze icyumweru gitaha.



Danny Usengimana yari amaze amezi ane mu ikipe ya Al Terasanah CF mu cyiciro cya kabiri mu Misiri ariko kuri ubu akaba amaze iminsi mu Rwanda aho avuga ko nta gahunda agifitanye n’iyi kipe yo mu Misiri kandi ko nta kintu na kimwe imugomba cyangwa se we ayigomba.

Nyuma yaho INYARWANDA imenyeye amakuru avuga ko uyu musore yaba ari i Kampala muri Uganda, twagerageje kumubaza niba ko koko ari impamo ko yaba yarambutse umupaka agana i Kitende muri Uganda aho Vipers SC ibarizwa, avuga ko atigeze ava mu Rwanda ahubwo ko abayobozi b’ikipe ya Vipers SC bagomba kuza kumwirebera i Kigali.

“Ntabwo nigeze njya muri Uganda kuko ubu ndi mu Rwanda. Gusa nakabaye naragiyeyo ariko numvikanye n’abayobozi ba Vipers SC ko baziyizira i Kigali tukaganira ibya nyuma nkaba nanabasinyira kuko urebye byose dusa naho twarangije kubyumvikana”. Usengimana


Danny Usengimana mu ikipe y'igihugu Amavubi

Ku kijyanye n’amakuru yari ahari avuga ko Danny Usengimana yaba afitanye gahunda n’ikipe ya APR FC, yavuze ko nta makuru abifiteho afatika ahubwo ko nawe abyumva nk’uko buri wese abyumva.

“Ntabwo amakuru yo kujya muri APR FC nyazi kuko mbizi nabivuga. Ntabyo nzi ubwo biramutse bibaye abantu ntabwo babura kubimenya kuko akazi kanjye ni ugukina umupira, sinabihisha”. Usengimana


Kuva mu Ugushyingo 2018 Danny Usengimana yakinaga muri Al Tersanah CF mu Misiri

Mbere yo kujya muri Al Terasanah, Danny Usengimana yabanje guca muri Singida United mu cyiciro cya mbere muri Tanzania nyuma y'uko yari avuye mu ikipe ya Police FC yagezemo avuye mu Isonga FC.


Vipers SC ni ikipe ikomeye iba i Kitende muri Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND