RFL
Kigali

Agahinda ka Isimbi Alliance umukinnyi wa Filime mu Rwanda ubwo yari aherekeje umukunzi we Shizzo wasubiye muri Amerika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/01/2019 10:12
4


Umuraperi Hakizimana Agappe [Shizzo] utuye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu minsi ishize ni bwo yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka icyenda atahagera. Mu minsi micye yari amaze mu Rwanda byaje gutahurwa ko yari yaje no gusura umukunzi we Isimbi Alliance bamaze igihe bakundana mu ibanga.



Nyuma y'igihe kitari gito cyaranzwe n'ibihe binyuranye bagiranye biryoshye uyu muraperi yaje gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubwo Shizzo yari asubiye muri Amerika, umukunzi we Isimbi Alliance yasigaranye agahinda kenshi nk'uko yanabitangaje ku rukuta rwe rwa Instagram. Yagize ati: "Simvuze ngo urabeho, ahubwo ni tuzabonana vuba." Nyuma uyu mukobwa yongeye agira ati"Urihariye birenze uko amagambo yabisobanura, urugendo rwiza mutima (heart beat)...".

Kuva yagaruka mu Rwanda umuraperi Shizzo yakunze kugaragara ari kumwe n'uyu mugore wamamaye muri filime nyarwanda. Ibi byaje kujya ku mugaragaro ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 25 Ukuboza 2018 mu gitaramo cya Xmass Celebrities Party aho uyu muraperi yanyuze ku itapi y'umutuku agaragiwe na Isimbi Alliance wamamaye cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse no mu ma filime ya hano mu Rwanda. Mu gikorwa cy'urukundo Shizzo aherutse gukorera mu karere ka Rubavu agasangira n'abana bo ku muhanda akanabaha ubufasha, nabwo yari ari kumwe na Isimbi Alliance.

shizzo

Byari agahinda ubwo Isimbi Alliance yari aherekeje Shizzo ku kibuga cy'indege i Kanombe

Nyuma y'iki gihe aba bombi bakomeje kugaragara bari kumwe ahantu hanyuranye aho batemberaga umunsi ku wundi ndetse hakaba n'amakuru ko mu gihe uyu muraperi amaze i Kigali yari mu rukundo rukomeye na Isimbi Alliance bakunze kugaragara batemberanye ibice binyuranye by'igihugu cy'u Rwanda ndetse basohokanye ahantu hanyuranye.

Shizzo avuka i Rubavu mu Ntara y’Uburengarazuba y’u Rwanda, hashize imyaka itanu aba mu Mujyi wa Indianapolis muri Leta ya Indiana. Umuziki awufatanya n’amasomo ya Kaminuza mu ishami ry’Ubumenyamuntu. Shizzo yakoze indirimbo nyinshi kuva yatangira umuziki zirimo; Wow yakoranye na Gaby Umutare, ‘Intashyo’ yakozwe na Lick Lick, K.O.D [King Of Diaspora], Back to me n’izindi. 

N'ubwo ari umuraperi w'umuhanga, nyinshi mu ndirimbo yakoze ntizicurangwa cyane mu Rwanda, uyu muraperi akaba avuga ko byose byaterwaga n’uko yakoraga umuziki atari mu gihugu. Isimbi Alliance ukundana na Shizzo, yamenyekanye cyane muri filime Rwasa nka Nelly.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amina5 years ago
    Uyu mukecuru nareke umwana wabandi asubire Iwabo.ni ajye kwita kurugo rwe.
  • vesto5 years ago
    uyu simperuka arumugore ufite umugao ra
  • Kadogo5 years ago
    Ariko nange mpereka yarashatse wana!! Byaje kugenda bite ntawandusha amakuru? @amina Ariko uziko ngewe muzi muri 2010 akundana na TMC wana
  • Dick5 years ago
    Najye kurera umwana we sinzi aho yamusize aho kwirirwa yiyandarika.Uwo Shizzo se amurutira umwana...





Inyarwanda BACKGROUND