Ntate Djumaine Iddry kuri ubu ni umukinnyi wo hagati mu ikipe ya AS Kigali, ikipe iba mu maboko y’umujyi wa Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda. Uyu musore w’imyaka 23 avuka mu gihugu cy’u Burundi akaba umwe mu bakinnyi beza bakina hagati mu kibuga.
Akenshi abakunzi, abafana, abasesenguzi ndetse n’abakinnyi
ubwabo iyo baganira usanga bakunze kwemeranya neza ko abakinnyi bakuriye mu
gihugu cy’u Burundi usanga bazi umupira ku rwego rujya gutandukana n’urw’abakinnyi
bakuriye mu Rwanda. Ibi abantu bakomeza kubyibaza ariko abatekinisiye b’umupira
bakunze kuvuga ko mu gihugu cy’u Burundi bagira inzira iboneye (Structure)
ifasha abakinnyi kuzamuka neza bagakurikiranwa kuva mu bwana bwabo kugeza
bageze mu myaka yo gukina nk’umwuga kuko abenshi usanga bahita bava mu Burundi
bajya gukina hanze ku rwego mpuzamahanga.
Ntate Djumaine umukinnyi mushya muri AS Kigali
Ntate Djumaine, umukinnyi ukina hagati muri AS Kigali nyuma yo
kuba yaravuye muri Mukura Victory Sport ubwo umwaka w’imikino 2017-2018 wari
urangiye, avuga ko akenshi usanga iyo abakinnyi bavuye mu Burundi baza mu
Rwanda baje gushaka ubuzima bityo ugasanga nta mwanya babonye wo gutakaza kuko
icyabazanye baba bakizi bikabafasha kwimenya kurusha uko umuntu uri mu gihugu
cye yakwitwara.
“Mu busanzwe ahantu hose wajya ku isi mu bijyanye n’umupira w’amaguru
uzasanga abakinnyi bava hanze y’igihugu baba barimo bakora cyane kuko ntabwo
baba bifuza gusubira aho bavuye. Niyo mpamvu mu Rwanda ubona Abarundi bakoresha
imbaraga nyinshi kuko barabizi neza ko icyabazanye ari akazi kandi bazi ko
ubuzima bavuyemo ari bubi batakongera kwifuza kubusubiramo. Niyo mpamvu ubona
haba hari intego yo gukora ibyiza kugira ngo bagere ku rundi rwego rwiza”.
Ntate
Ntate Djumaine umukinnyi wo hagati muri AS Kigali
Ntate Djumaine w’imyaka 23 avuga ko intangiriro z’umwaka w’imikino
2018-2019 muri AS Kigali bitakunze ko batangira neza ariko kuri ubu abona
bigenda biza bikanamuha icyizere ko ikipe yabo izagera ku ntego.
“Iyi shampiyona kuri njyewe mbona itaratangiye neza kuko
ntabwo ikipe yacu yatangiye itsinda ariko kuri ubu urabona ko tugenda twitwara
neza gahoro gahoro. Nizera ko tuzagera ku ntego yacu”. Ntate
Ntate Djumaine avuga ko ikiba cyaravanye abakinnyi i Burundi bahora bakizirikana
Iyo umuntu arebye uburyo Ntate Djumaine akina, bigaragara ko
asigaye akina hagati ariko ahengamiye mu mpande. Gusa avuga ko ntacyo bimutwara
kuko ngo uburyo bwose umutoza yamusaba gukina abubasha kandi bigatanga
umusaruro n'ubwo umwanya we ari hagati mu kibuga imbere y’abugarira (Holding
Midfielder).
Ntate yakinnye mu makipe atandukanye mu gihugu cy’u Burundi
arimo; Africel (2008) ikipe y’abana (Academy), yaje kujya muri Academy Chite
(2009-2011) yatozwaga na Ndayizeye Jimmy. Icyo gihe ngo Kanyankore Gilbert yamufashije kujyayo. Nyuma nibwo yahise ajya muri Atletico (2012-2013).
Ntate Djumaine aguruka ku mupira ubwo bari bahanganye na Police FC
Nyuma ngo yaje kubona amahirwe yo kujya muri Kenya mu ikipe
ya AFC Leopards (2014-2015) ntibyakunda ahita agaruka mu Burundi muri Atletico.
Agarutse muri Atletico yahise ahura n’uburwayi asa n'aho ahagaritse gato mbere
yo gukira akajya muri Muzinga FC (2016-2017), ikipe yavuyemo akaza muri Mukura Victory Sport (2017-2018)
kuri ubu akaba ari muri AS Kigali (2018-2019).
TANGA IGITECYEREZO