Kigali

Nizeyimana Djuma yayoboye abataha izamu atsinze “Hat-trick” anafasha Kiyovu SC kunyagira Amagaju FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/01/2019 18:49
1


Nizeyimana Djuma yujuje ibitego icyenda (9) muri shampiyona nyuma yo gutsinda ibitego bitatu (3) mu mukino Kiyovu Sport yatsinzemo Amagaju FC ibitego 3-0 hakinwa umunsi wa 14 wa shampiyona.



Kiyovu SC iraguma ku mwanya wa kane (4) n’amanota 23 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona. Nizeyimana Djuma yahise ahabwa umupira (Ball) nk’undi mukinnyi wese wabashije gutsinda ibitego bitatu mu mukino (Hat-Trick).

Igitego cya mbere yagitsinze ku munota wa 34' ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Kalisa Rachid wateraga imipira yose iteretse. Igitego cya kabiri cyagiyemo ku munota wa 55' mbere yo gushyiramo ikindi kumunota wa 80'.


Nizeyimana Djuma ayoboye abataha izamu n'ibitego icyenda (9)

Nizeyimana Djuma araza imbere mu bafite ibitego byinshi (9) mu gihe Ulimwengu Jules (Sunrise FC) afite ibitego umunani (8). Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, Sunrise FC yanganyije na FC Marines igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 14 wakinirwaga i Nyagatare. Marines FC niyo yafunguye amazamu itsindiwe na Kambale Salita Gentil mu gihe Baboua Samson yatsindiye Sunrise FC igitego cyo kwishyura. AS Muhanga yanyagiye Gicumbi FC ibitego 3-0. 


Kiyovu Sport yabashije kwikura i Nyamagabe (Photo: Jean Paul Nkundineza)

Dore uko umunsi wa 14 uteye:

Kuwa Gatanu tariki 11 Mutarama 2019 (15h30’)

-Espoir FC 0-1 APR FC (Rusizi Stadium)

-Police FC 2-2 AS Kigali (Kicukiro Stadium)

Kuwa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019

-Amagaju FC 0-3 SC Kiyovu (Nyagisenyi Ground)

-Mukura VS vs Etincelles FC (Ntabwo uzaba)

-AS Muhanga 3-0 Gicumbi FC (Muhanga Stadium)

-Sunrise FC 1-1 Marines FC (Nyagatare ground)

Ku Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019

-Bugesera FC vs Musanze FC (Nyamata Ground)

-Rayon Sports FC vs Kirehe FC (Stade de Kigali)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyagatare fidele6 years ago
    muraho!turashaka ko mwajya mutubwjra amatransfer isoko ryigura nigurisha abakinnyi Hano murwanda ndetse nahandi kwisi murakoze ndumufana wa APR FC



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND