RFL
Kigali

Amagaju FC natabona imbaraga zikenewe azamanuka-MUHOZA Jean Paul

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/01/2019 14:14
0


Muhoza Jean Paul umutoza mukuru w’Amagaju FC yo mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo avuga ko muri ibi bihe iyi kipe ikiri mu myanya y’inyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona hakenewe imbaraga zihagije kugira ngo ikipe ive mu bihe bibi, bitabaye ibyo ngo izajya aho igomba kujya.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y'uko Amagaju FC yari amaze gutsinda Bugesera FC igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 13 wa shampiyona, Muhoza Jean Paul wahoze atoza ikipe ya Pepinieres FC yavuze ko aho bigeze abayobozi n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe bagomba guhaguruka bakareba icyatuma Amagaju FC ava mu myanya mibi n’ubuzima butari bwiza ikipe irimo. Uyu mugabo avuga ko bitabaye ibyo ikipe bazikanga iri mu cyiciro cya kabiri.

“Nibyo Amagaju FC ari ahantu habi ku buryo abantu bashobora kuvuga ko azamanuka mu cyiciro cya kabiri ariko njyewe ndi umuntu udashobora kwemera ko azamanuka kuko ngomba kurwana mpaka ku isegonda rya nyuma. Kuvuga ngo ari ahabi hari izindi mbaraga Amagaju FC akeneye, bazirebe, nibazongeramo hari ikizakorwa, nibatazishyiramo Amagaju FC azajya aho agomba kujya. Ntabwo ibintu byose bigomba kuba njye”. Muhoza


Muhoza Jean Paul umutoza w'Amagaju FC mu kazi ku kibuga cya Nyamata 

N'ubwo abakinnyi b’Amagaju FC batakibona imishahara mu buryo bwiza ndetse n’iyo bahabwaga ikaba yaragabanyijwe, abakinnyi b’iyi kipe ubona mu kibuga bafite ishyaka n’inyota yo gushaka intsinzi.

Mu gushaka kumenya aho imbaraga bagaragaza bazikomora, umunyamakuru yabibabije  Muhoza Jean Paul wahise amusubiza ko yaganiriye n’abakinnyi akababwira ko bagomba gukora ibishoboka ikipe ikabona amanota igomba kubona kugira ngo nabo bizababere inzira yo kugera aheza bifuza mu mwuga wabo wo gukina umupira.

“Abakinnyi nababwiye ko basinyiye Amagaju FC bityo ko nta handi bajya gukina muri iki gihe. Kuba Amagaju ari muri ibi bihe ntabwo bagomba kuyatererana ahubwo dushobora gukora iki kugira ngo mu bihe biri imbere bizababere byiza nk’abantu bashaka kuzakina umupira. Hari icyo bagomba gukora muri uyu mukino kuko hari icyo bashaka kugeraho niyo mpamvu tudacika intege dutegura kujya aheza kurushaho”. Muhoza


Muhoza Jean Paul avuga ko azarwana kugeza ku isegonda rya nyuma



N'ubwo Amagaju FC afite amikoro macye abakinnyi bakomeza kwihangana 

Amagaju FC yagumye ku mwanya wa nyuma (16) n’amanota umunani (8) n’umwenda w’ibitego 11 mu mikino 12 kuko bafitanye umukino w’ikirarane na Mukura Victory Sport.

Bugesera FC iri ku mwanya wa cumi (10) n’amanota 16 n’umwenda w’ibitego bitandatu (6) mu mikino 13 bamaze gukina. Umukino utaha bazahura na Musanze FC i Nyamata mu gihe Amagaju FC azakira Kiyovu Sport.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND