RFL
Kigali

Intambwe enye zo gukira ibikomere-Ev Uwagaba Caleb

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/01/2019 12:50
0


Umuvugabutumwa Uwagaba Caleb Joseph yatangaje intambwe enye zafasha umuntu gukira ibikomeye. Itambwe ya mbere yavuze ko ari uguhakana ibyakubayeho ntuhite ubyemera ako kanya. Ibi ngo bigufasha rwose gukira igikomere.



1. Denial (guhakana) cyangwa kutakira ibyakubayeho mu buzima bwacu buri gihe iyo duhuye n'igikomere kutakira ibyabaye biragaraga aho urira cyangwa uvuga mu magambo yawe uti simbyumva, ntibyari bikwiriye, kuberiki arijye bibabayeho,.....Ariko burya n'inzira yo gukira.

2. Mourning (Grief) aha ni ho hantu abantu benshi batinda ushobora gupfusha umuntu ukarira umunsi umwe mu gihe cyo gushyingura nyamara burya iyo abantu bagiye usigaye wenyine ni bwo urira n'igihe cy'umubabaro ugaragara n'utagaragara aho uririra ibyo watakaje urukundo,ubutunzi n'ibindi bitera umuntu kurira...Ni bumwe mu buryo budakwiriye kwirengagizwa mu nzira yo kwomorwa.

3.Acceptance (Kwakira): Hano ni ho umuntu aba arimo kwumva neza ko ibyabaye atariwe gusa byabayeho, ibyo wahombye udakwiriye kwirenganya ahubwo ukwiriye kwakira igeno ry'Imana kuri wowe.

4. Let it go (kurekura): Akenshi mubuzima bwacu twumva twagumana na bacu ndetse n'ibyacu ariko munzira yo gukira ukwiriye kwakira ko ibyagiye byagiye ibyabaye byabaye ugatangira muri wowe kwumva nta kintu wabihinduraho ubundi ukabireka bikagenda kuko ntiwazura uwapfuye yewe n'ibyo wahombye ntiwabigarura aha ni ho benshi mu buzima bwacu dutinda.

None nkubaze wowe mu byo waciyemo byose waba ugeze ku ntambwe ya kangahe wiyubaka ?

Umuvugabutumwa Caleb

Ev. Uwagaba Joseph Caleb.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND