RFL
Kigali

Mudeyi Suleiman yakiriye ate iminota 90 ya mbere muri Rayon Sports ?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/01/2019 10:40
0


Tariki 12 Nzeli 2018 ni bwo Mudeyi Suleimana yasinye amasezerano y’imyaka itatu (3) muri Rayon Sports avuye muri Fc Musanze. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Mutarama 2018 ni bwo uyu musore yakinnye iminita 90’ y’umukino ubwo batsindaga Musanze FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona.



Nyuma y’uyu mukino, Mudeyi Suleiman yavuze ko bimushimishije kuba yakinnye umukino we wa mbere ahura n’ikipe ya Musanze Fc bagatsinda, bagashimisha abafana mu mukino wabereye hanze y’umujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Mudeyi yatangiye agira ati “Ni umukino wanjye wa mbere nakinaga mbanje mu kibuga nk’umukinnyi wa Rayon Sports. Ni ibyishimo kuba twakuye amanota atatu hanze. Wari umukino utoroshye gusa biranshimishije kuba dutsinze ikipe nahozemo”. Mudeyi


Mudeyi Suleiman (13) ahanganye na Habyarimana Eugene (2) bahoranye muri FC Musanze



Mudeyi Suleiman yishyushya mbere y'umukino

Mudeyi avuga ko kuba ataragiye abona umwanya mu mikino iheruka ari ibintu bitamutera igitutu mu kazi kuko ngo shampiyona y’u Rwanda ayimazemo imyaka itari micye ndetse akaba atarahinduye shampiyona ahubwo ko yahinduye ikipe.

“Nta gitutu. Iyi ni shampiyona maze imyaka hafi itanu nkinamo, si shampiyona y’Abongereza turimo ngo wenda narahinduye. Nahinduye ikipe ariko sinahinduye shampiyona. Nta gitutu nagira kuko igitutu ntagize muri Musanze FC sinakigira muri Rayon Sports ifite abakunzi benshi bashyigikira umuntu kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma”. Mudeyi


Jonathan Raphael da Silva (Ibumoso) na Mudeyi Suleiman (Iburyo)

Muri uyu mukino, Mudeyi Suleiman yatangiye akina aca ibumoso agana imbere ariko akajya akunda guhinduranya akajya iburyo agurana cyane na Niyonzima Olivier Sefu.

Mu minota ya nyuma guhanahana kwe na Bukuru Christophe byatumye abugarira ba Musanze FC bafungura haboneka umwanya Bukuru yanyujijemo umupira usanga Niyonzima Olivier Sefu wahise aboneza mu izamu ku munta wa 87’.


Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga


Abakinnyi basuhuzanya mbere y'umukino



Mudeyi Suleiman agenzura umupira


Rayon Sports bishimira igitego cya mbere



Mudeyi Suleimana (13) abyigana na Shyaka Philbert (14) myugariro wa FC Musanze wanatsinze igitego cy'umutwe


Ubwo Bimenyimana Bonfils Caleb (7) yari amaze kugongana na Hakizimana Francois ni bwo Mudeyi yahageze areba uko byifashe

Ku myaka 22, Mudeyi yakinnye imikino 26 muri shampiyona 2017-2018 atsinda ibitego birindwi (7) atanga imipira itanu (5) yabyaye ibitego anabona amakarita abiri y’umuhondo muri FC Musanze. Mudeyi Suleiman ni we mukinnyi wakinaga mu ikipe itaba mu mujyi wa Kigali wabashije kwinjiza igitego amakipe yose aba mu mujyi wa Kigali. Mudeyi kandi yaciye agahigo ko kuba ari we mukinnyi ukiri muto wabashije kwinjiza igitego buri kipe yose yaje muri ane ya mbere.

Mudeyi wakiniye Gicumbi FC na Mukura VS, yabashije kwinjiza igitego ikipe ya AS Kigali n'ubwo icyo gihe batsinzwe ibitego 4-3 kuri sitade ya Kigali. Mudeyi yatsinze Police FC igitego ubwo bayitsindaga ibitego 2-1 i Musanze anatsinda igitego APR FC ubwo yabatsindaga ibitego 2-1 ndetse yanatsinze igitego ubwo Musanze FC yanganyaga na Etincelles FC igitego 1-1.




Mudeyi kandi yatanze umupira wabyaye igitego ubwo batsindwaga na Rayon Sports ibitego 3-2 kuri sitade ya Kigali n’igihe batsindaga Kiyovu Sport ibitego 2-1 i Musanze muri shampiyona 2017-2018.


Mudeyi Suleiman arizewe mu gutera imipira iteretse


Iminota itatu y'inyongera

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND