RFL
Kigali

BASKETBALL: Byasabye iminota y'inyongera kugira ngo Patriots BBC itange Noheli itsinda REG BBC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/12/2018 12:11
0


Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018 nibwo ikipe ya Patriots BBC yatanze Noheli ku bafana bayo ibatsindira REG BBC amanota 82-78 mu mukino w'umunsi wa 5 wa shampiyona.



Muri uyu mukino, amakipe yarangije agace ka mbere banganya amanota 15 mbere y'uko REG BBC itsinda agace ka kabiri n'amanota 17 mu gihe Patriots BBC yatri ifite amanota 12 bityo igice cya mbere cy'umukino kirangira REG BBC iri imbere n'amanota 32 kuri 27 ya Patriots BBC.

Mu gace ka gatatu ikipe ya Patriots BBC ibifashijwemo na Hagumintwari Steven bazamuye amanota basoza bafite amanota 24 kuri 19 ya REG BBC mbere y'uko banganya amanota 10-10 mu gace ka nyuma byatumye iminota 40' y'umukino irangira banganya amanota 61-61.


Patriots BBC bageze ku ntsinzi mu buryo bwabavunnye



Sagamba Sedar azamukana umupira imbere ya Nkurunziza Chris Walter

Mu minota y'inyongera, amakipe yakomeje kugendana bigera aho banganyaga amanota 71-71 ariko REG BBC isigara gato mu kwinjiza amanota birangira itsinzwe ku kinyuranyo cy'amanota ane (4) kuko Patriots BBC yasoje ifite amanota 82 kuri 78 ya REG BBC.

Hagumintwari Steven (Patriots BBC) yahize abandi mu gutsinda amanota menshi kuko mu manota 82 Patriots BBC batsinze muri rusange, yatsinzemo amanota 23. Kamo Kabange Milambwe (REG BBC) yatsinze amanota 18 cyo kimwe na Kaje Elie bakinana muri iyi kipe.


Hagumintwari Steven aganira n'abanyamakuru nyuma yo gutsinda amanota 23 ahwanye na nimero yambara ku myenda ya Patriots BBC

Beleck Bell (REG BBC) yatsinze amanota 12, Makiadi Ongea atsinda amanota 12 mu gihe mugenzi we Kasongo Aubin Jr yatsinze amanota 10.

Mugabe Arstide kapiteni wa Patriots BBC yabaye umukinnyi witwaye neza mu bijyanye no gutanga imipira ibyara amanota kuko yatanze imipira ine (4), akurikirwa na Sagamba Sedar (Patriots BBC) cyo kimwe na Shyaka Olivier (REG BBC) bose batanze imipira itatu (3). Beleck Bell (REG BBC) na Kasongo Aubin Jr (Patriots BBC) buri umwe yatanze imipira ibiri (2).


Abafana bari bagerageje kuza


REG BBC (Umweru) na Patriots BBC (Umukara) ni amakipe ahora ahanganye


Saganba Sedar ku mupira imbere ya Kuwbimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC

Umukino wabanjirije uyu, ikipe ya APR BBC yatsinze Espoir BBC itsinda amanota 70-69 (20-9, 17-18, 20-15, 13-27). Nubwo yatsinzwe umukino w'ishiraniro (Derby), Patriots BBC iracyari ku mwanya wa mbere n'amanota 11 mu mikino itandatu (6) imaze gukina ikaba irusha inota rimwe (1) REG BBC iri ku mwanya wa kabiri n'amanota icumi (10) mu mikino itanu (5) kuko itaratakaza umukino n'umwe.


Hakizimana Lionel ashaka aho yacisha umupira

APR BBC iri ku mwanya wa gatatu n'amanota atandatu (6) mu mikino ine (4), Espoir BBC ikaza ku mwanya wa kane (4) n'amanota atandatu (6) mu mikino ine.


Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yikoza ibicu ashaka ikuzo rya REG BBC

Mukungerwa Benejamin (3) wa REG BBC azamukana unupira ku ngufu

Dore uko imikino yarangiye

Kuwa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018

-APR BBC 70-69 Espoir BBC

-Patriots BBC 82-78 REG BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND