Kigali

Rubavu: Habonetse umurambo w'umugabo bikekwa ko yatwikishijwe amazi ashyushye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/12/2018 12:37
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 19 Ukuboza 2018 mu kagari ka Byahi mu murenge wa Rubavu ho mu karere ka Rubavu habonetse umurambo w'umugabo uri mu kigero cy'imyaka 30 y'amavuko wasanzwe mu cyimoteri. Birakekwa ko yatwikishijwe amazi ashyushye.



N'agahinda kenshi abaturage bo muri aka kagari batangaje ko bababajwe n'urupfu rw'uyu mugabo ndetse banasaba ubuyobozi gukurikirana aba bagizi ba nabi. Habimana Loui umujyanama w'ubuzima mu kagari ka Byahi akaba n'umukuru w'isibo muri aka kagari yatangarije Inyarwanda ko mu by'ukuri we yabibonye agiye mu masengesho ya mu gitondo.

Yagize ati: Njye nabyutse mu gitondo kare njya gusenga, kugera kuri Buhuru mbona utwana tubiri turi gusigana ko dutoye igipupe mu kuhagera nasanze ari umuntu bishe ariko bisa n'aho yazanywe hano nyuma yo kwicwa kuko yishwe anizwe.

Uwimana Josephine Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagali ka Byahi yatangarije Inyarwanda.com uyu mugabo uri mu kigero cy'imyaka 30 bataramenya aho yaturutse ariko bakaba bagiye kubikurikiranana. Yagize ati: "Bimenyekanye nka saa mbiri ubu abaturage barahari ariko ntawe umuzi. Uko biboneka yishwe amenyweho amazi ashyushye kuko umubiri wose wuzuye ibisebe gusa".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa kandi yakomeje avuga ko nta cyangombwa uyu muntu wishwe yari afite, bikaba bikekwa ko abamwishe aribo bamutaye aho kuko, iyo aba ahatuye abantu bari kumumenya ariko bikaba bitakoroha kuko umubiri we wangiritse cyane. Mu gihe twakoraga iyi nkuri inzego z'umutekano zari zahageze mu buryo bwo gukurikirana iki kibazo no kumenya aho uyu muntu yaturutse. Inyarwanda.com turacyagerageza uko twavugana na RIB. 

Umurambo

Abaturage bari bahuruye

Inkuru ya Kwizera Jean de Dieu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND