RFL
Kigali

Nyuma yo kwibaruka imfura Clapton Kibonge yashyize hanze indirimbo isekeje yise ‘Imiyaga’ YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/12/2018 14:24
0


Mu kiganiro twagiranye na Clapton mu minsi ishize mbere yo gukora igitaramo cye cy’amateka mu rwenya yise ‘Life Is Funny’ yadutangarije ko nyuma yaho azashyira hanze indi ndirimbo ye isekeje.



Nyuma y’iminsi itanu gusa rero Clapton n’umugore we Jacky bibarutse umwana wabo w’imfura, yashyize hanze indirimbo ye isekeje ariko irimo ubutumwa bwiza bushimangira gukora kw’Imana. Ni indirimbo yise ‘Imiyaga’ aho aba avuga ko Imana ndetse na Yesu ari bo bashobora gushyiramo imiyaga (Koroshya ibintu) mu gihe ab’isi baba babikomeje.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa INYARWANDA, lapton yavuze ko indirimbo akora zose ziba zisekeje rwose anavuga impamvu indirimbo ye yayise ‘IMIYAGA’ ati “Indirimbo zose nkora zigomba kuba zisekeje zirimo n’ubutumwa. Mu ndirimbo ‘IMIYAGA’ mba nshaka kuvuga ko isi itaba itworoheye, abantu baba bakomeje ibintu, usaba umuntu serivise akifunga ukabona biragukomeranye. Ariko Imana yonyine na Yesu nibo bashobora kubyoroshya cyane iyo ubahungiyeho baragutabara. Nakoresheje ijambo ‘Imiyaga’ kuko ariyo mvugo imenyerewe mu rubyiruko cyane.”

Clapton

Indirimbo nshya ya Clapton yayise 'Imiyaga'

Ku bumva indirimbo za Clapton cyan ko zose ziba zisekeje ariko zirimo ubutumwa bw’Imana yakibaza niba uyu musore ataba ari gukina mu murimo w’Imana. Ibi byateye umunyamakuru wa INYARWANDA kubaza Clapton icyo abikorera agira ati “Oya samba nkina, ahubwo ni impano Imana iba ayarahaye umuntu yo kubwiriza abinyujije mu buryo bushimisha abantu. Nshobora kuyikora ndi serious ntibayumve, ariko nayikora uku kuko baziko iri bubasetse bakayumva bakanumva ubutumwa burimo.”

Clapton

Kuba indirimbo za Clapton zisekeje ntaba ari gukina n'Imana

Clapton yavuze impamvu iyi ndirimbo yayishyize hanze nyuma yo kwibaruka n’ubwo yayikoze mbere y’igitaramo cye yise ‘Life is Funny’. Impamvu yabaye nk’utinda ni uko yari afite ibintu byinshi birimo ubukwe, gukora igitaramo, kwibaruka n’ibindi byo kwitaho bikaba byamuteye gusa n’utinda. Mu minsi iri imbere arashyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo nayo azaba asekeje mu buryo bwayo.

Kanda hano wumve indirimbo ‘Imiyaga’ ya Clapton







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND