Kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2018 ubwo hakinwaga umunsi wa cyenda wa shampiyona, APR FC yanganyije na Bugesera FC igitego 1-1 mu mukino wakinirwaga ku kibuga cya Bugesera kiri i Nyamata.
Bugesera FC yari mu rugo niyo yafunguye amazamu ku munota wa
21’ ku gitego cyatsinzwe na Ndabarasa Tresor akoresheje umutwe. Iki gitego
cyaje kwishyurwa na Nshuti Dominique Savio ku munota wa 70’ w’umukino nyuma
y'uko yari yinjije mu kibuga mbere y'uko igice cya kabiri gitangira.
Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego cya Ndabarasa Tresor
Ndabarasa Tresor myugariro wa FC Bugesera yishimira igitego
Nshuti Dominique Savio yishimira igitego
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
Seninga Innocent wari imbere y’abafana, yakinaga na APR FC
adafite Nzigamasabo Steve ufite amakarita atatu y’umuhondo, Mugenzi Bienvenue
ufite ikibazo cy’imvune, Samson Irokon Ikecukwu uvuga ko atameze neza abatoza
bakabihakana. Bugesera FC kandi ntabwo yari ifite Ndahinduka Michel uheruka
kugira imvune bakina na AS Kigali.
Ntwari Jacques akurikiye umupira ahunga Byiringiro Lague (14)
Ibura ry’aba bakinnyi ryatumye abandi bakinnyi babona
amahirwe kuko nibyo byatumye Ruberwa Emmanuel, Ntwari Jacques, Ntiginama
Patrick na Bakundukize Emmanuel babanza mu kibuga nk’impinduka zakozwe mu
bakinnyi 11 babanje mu kibuga mu mukino uheruka.
11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga
Gukinira ku kibuga batamenyereye byatumye abakinnyi ba APR FC batakaza ingufu nyinshi
Ku ruhande rwa APR FC, Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC
uheruka gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1, yakinaga adafite Hakizimana
Muhadjili ufite imvune, Kimenyi Yves (nawe yasoje umukino wa Rayon Sports ababara umugongo) ndetse na Rugwiro Herve baje biyongera kuri Nizeyimana
Mirafa wahawe umutuku bakina na Rayon Sports ndetse na Butera Andrew wagiriye
imvune mu mukino APR FC yasuyemo Club Africain muri Tunisia. APR FC yari
yagaruye Imanishimwe Emmanuel uri kwezi kwa buki.
11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba APR FC basuhuza abafana mbere y'umukino
Ibura ry’aba bakinnyi ryatumye, Rusheshangoga Michel uheruka
gutsinda igitego mu mukino bahuyemo na Rayon Sports ahita abanza mu kibuga
akina mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Buregeya Prince Caldo. Byiringiro
Lague yaje mu kibuga ajya mu mwanya wa Hakizimana Muhadjili.
Imanishimwe Emmanuel akurikiye Rwigema Yves wanakinnye muri APR FC na Rayon Sports
Munyabuhoro Jean d'Amour akuraho umupira wari uzanwe na Byiringiro Lague (14)
Mu mikinire y’amakipe yombi wabonaga Bugesera FC nk’ikipe iri
mu rugo ifite uburyo ishakamo amanota atatu mu gihe APR FC nyuma yo gutsindwa
igitego cya mbere bahise bahindura uburyo bwo gukina kuko bakinaga imipira yo
mu kirere nyuma yuko gukina umupira wo guhana hana babonaga Bugesera FC iri
hejuru kuko isanzwe imenyereye ikibuga.
Iranzi Jean Claude inyuma ya Rwigema Yves wa FC Bugesera
Rwigema Yves yagaragaje ko yanakina mu mpande kandi neza
Imanishimwe Emmanuel (24) atera umupira uca hafi ya Rwigema Yves (5)
Iranzi Jean Claude (12) yasimbuwe na Blaise Itangishaka
Igice cya mbere kirangiye, Jimmy Mulisa yakuyemo Iranzi Jean
Claude na Mugunga Yves ahita ashyiramo Nshuti Dominique Savio na Itangishaka
Blaise wahise ajya hagati aho Iranzi yakinaga bityo Nshuti Dominique Savio ajya
ibumoso ahagana imbere.
Ibi byaje gutanga umusaruro kuko nibwo APR FC yatangiye
kubona imipira myinshi igana ku izamu rya Bugesera FC biza kuba akarusho ubwo
Nshimiyimana Amran yari asimbuwe na Ntwari Evode watanze akazi hagati afatanya
an Itangishaka Blaise bose bari imbere ya Mugiraneza Jean Baptiste Miggy
kapiteni wa APR FC.
Amakipe yombi yakinaga imipira yo hejuru
Iranzi Jean Claude (12) akurikiqe na Ntwari Jacques (23)
Izuba ryari rimereye nabi abafana
Abasifuzi n'abakapiteni
APR FC yaje kubona igitego yo kwishyura ku munota wa 70’
nyuma yuko Nshuti Dominique Savio yari anyuze mu bugarira ba Bugesera FC
akabatsinda igitego cyatumye APR FC izamura imbaraga ikanagira amahirwe yo kuba
yatsinda umukino muri rusange.
Gusa Bugesera FC nabo bari bakaniye cyane. Seninga abonye ko
APR FC ifite amayeri yo gukina imipira miremire, yakuyemo Bakundukize Innocent
wakinaga ku ruhande rw’iburyo ajya imbere ashyiramo Niyitegeka Idrissa kugira
ngo yongere ingufu hagati mu kibuga hari harimo Ntwari Jacques na Ntijyinama
Patrick.
Nyuma gato kandi Seninga yaje kubona ko imipira miremire ya
APR FC iva hagati ijya mu bataha izamu abakinnyi be b’inyuma batari kuyigeraho
ngo batereshe umutwe. Byatumye ashyiramo Muhire Anicet bita Gasongo asimbura
Ntijyinama Patrick bita Mbogamizi bityo aza hafi y’ubwugarizi atangira
kubafasha mu kirere acunga cyane Mugiraneza Jean Baptiste bari mu cyiciro kimwe
cy’uburebure. Rwigema Yves yaje gusimburwa na Jacques Ahishakiye akina imbere
aciye iburyo umwanya n’ubundi Rwigema yakinaga.
Nyuma y’iri nota rimwe, APR FC iraza ku mwanya wa mbere n’amanota
19 mu mikino irindwi (7) izigamyemo ibitego 11 mu gihe Mukura VS iri ku mwanya
wa kabiri n’amanota 19 mu mikino irindwi
izigamyemo ibitego birindwi (7). Bugesera FC yavuye ku mwanya wa cyenda (9)
ijya ku mwanya munani (8) n’amanota 12.
Undi mukino wari utegerejwe, AS Kigali yatsinze Kiyovu Sport
igitego 1-0 cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy Traore ku munota wa 70’ w’umukino
waberaga ku kibuga cya Mumena.
AS Kigali yahise ifata umwanya wa 12 n’amanota icumi (10) mu
mikino icyenda (9) ikaba nta gitego izigamye cyangwa ibazwa. Kiyovu Sport iri
ku mwanya wa gatandatu n’amanota 13 inganya na AS Muhanga ya gatanu.
Rusheshangoga Michel (22) ajya kireba Ruberwa Emmanuel wari uzamukanye umupira
Abakinyi ba Bugesera FC bajya kumva inama z'abatoza
Ntaribi Steven yari yabanje mu izamu rya APR FC
Itangishka Blaise, Songayingabo Shaffy na Nsengiyumva Moustapha bajya kwishyushya
Iranzi Jean Claude yakinnye hagati iminota 45'
TANGA IGITECYEREZO