Twasuye abaririmbyi babigize umwuga bahuriye muri Choeur International bagiye gukora igitaramo cy’imbonekarimwe cyo kwizihiza ivuka rya Yesu. Iki gitaramo cyiswe ‘Christmas Carols Concert’ kizaba kuwa 16 Ukuboza uyu mwaka 2018 kibere kuri LEMIGO HOTEL guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Kwinjira muri ‘Christmas Carols Concert’ ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi [10,000 frw] mu myanya y’imbere n’ibihumbi bitanu [5000 frw] mu byicaro bisanzwe. Abifuza kugura hakiri kare amatike yo kwinjira muri iki gitaramo, bayasanga kuri Hotel Lemigo. Iki gitaramo bagiye gukora, bavuga ko kizaba ari uruvangitirane rw’indirimbo zizafasha Abanyarwanda gukomeza kuryoherwa na Noheli no gusoza umwaka neza wa 2018.
Choeur International mu myiteguro y'igitaramo bazakora ku Cyumweru
Mbere y'iminsi micye ngo Choeur International bakore iki gitaramo, Inyarwanda.com twabasuye tuganira nabo. Twasuye aba baririmbyi tubasanze kuri St Paul mu mujyi wa Kigali aho bari gukorera imyitozo, dusanga bayigeze kure. Badutangarije ko biteguye rwose umunsi w'igitaramo kuko ku bijyanye n'imiririmbire biteguye mu buryo buhagije. Badutangarije ko amatike ari kugurwa cyane, banibutsa abantu kuyagura hakiri kare kuko mu bigaragara umunsi w'igitaramo ushobora kuzagera amatike yose yaramaze kugurwa.
REBA ANDI MAFOTO
KANDA USOME UMENYE BYINSHI KURI CHOEUR INTERNATIONALE DE KIGALI
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NABO UBWO TWARI TWABASUYE
AMAFOTO&VIDEO: Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO