Kigali

Alain Muku yashyize hanze indirimbo ya 3 ya Noheli 'Inzogera zivuga' yasohokanye n'amashusho-VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/12/2018 13:01
1


Umuhanzi Alain Mukurarinda (Alain Muku) wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abanyarwanda nka Murekatete, Gloaria, Musekeweya n’izindi, kuri ubu yashyize hanze indirimbo yasohokanye n'amashusho, akaba ari indirimbo yifuriza abantu Noheli nziza.



Ubusanzwe Alain Muku ni umwe mu bahora baharanira iterambere ry’umuziki nyarwanda dore ko umwaka ushije yakoresheje amarushanwa yo kuzenguruka igihugu ashaka abana bafite impano yo kuririmba ariko badafite ubushobozi, akaba ari amarushanwa yise 'Hanga Higa'.

Mu kiganiro twagiranye Mukuralinda yavuze ko atigeze ahagarika umuziki nk’uko benshi babicyetse ahubwo ko hari byinshi yari ari gutegurira Abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki we muri rusange. Yavuze ko kandi impamvu yatumye asohora indirimbo eshatu (3) icyarimwe za Noheli ari uko yabonaga abahanzi benshi badakunda kwita ku ndirimbo za Noheli aho wasangaga muri iyi minsi abantu bacuranga indirimbo za cyera gusa. 

Indirimbo uyu muhanzi Alain Muku yashyize hanze yitwa Inzogera zivuga (Jingle bells Vive le ventije) ikaba ije isanga izindi ebyiri aherutse gushyira hanze ari zo: Ijoro rituje (Silent Night Douce Nuit) na Noheli Nziza (We Wish You A Merry Christmas)

KANDA HANO WUMVE UNAREBE IJORO RITUJE  

KANDA HANO WUMVE UNAREBE NOHELI NZIZA

Uyu muhanzi kandi avuga ko ari gutegura uburyo yakora ibitaramo byo kuzenguruka ibice bitandukanye by’igihugu aririmbira abakunzi b’ibihangano bye. Yanashimangiye ko afitiye abanyarwanda indirimbo nyinshi zikubiyemo ubutumwa bugiye butandukanya bwabafasha muri gahunda zitandukanye zishyizwe imbere na Leta.

Alain Mukuralinda akora umuziki yibanda ku ngeri zitandukanye harimo urukundo, iyobokamana n’ibindi. Indirimbo 3 za Noheli ashyize hanze zije zisanga izindi nazo za Noheli yakoze mbere harimo iyamenyekanye hano mu Rwanda cyane yise “GROLIA”.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INZOGERA ZIVUGA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Theogene 6 years ago
    Uyu mugabo ni umuhanga mukuririmba ,twari dukumbuye ibihangano bye none ndabona adusoreje umwaka neza



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND