Kigali

Kizito, Bashabe, Masamba, Shaddy Boo mu byamamare byitabiriye igitaramo cya Buravan-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/12/2018 10:01
3


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Ukuboza, 2018 Umunyamuziki Yvan Buravan yakoze igitaramo kidasanzwe cyahuruje imbaga harimo n’ibyamamare Nyarwanda n’abandi bamazina azwi bari bahuriye mu gushyigikira uyu musore wamurikaga alubumu ya mbere yise “The Love Lab”.



Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye bwa East Africa Promoters (EAP), inzu itunganya umuziki ya New Level ireberera inyungu za Yvan Buravan n’abandi bagiye bamutera inkunga kugira ngo imurika rya alubumu ye “The Love Lab” rizagende neza.

Ni igitaramo cyamamajwe mu buryo bwose bushoboka, ndetse Yvan Buravan yakunze kubwira itangazamakuru ko igitaramo cya Jay Z na Beyonce yitabiriye cyamuhaye inyigisho yo gukenyereraho amurika alubumu ye. Amurika ku mugaragaro umuzingo w’indirimbo ze (alubumu) yakubiyeho cumi n’umunani (18) yakoresheje imbaraga nyinshi na bamwe mu bahanzi Nyarwanda bagiye bakorana indirimbo bahurira ku rubyiniro baririmbana izo bakoranye.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi, cyarimo ibyamamare mu ngeri zitandukanye; abakina filime, abahanzi, abanyabugeni, abanyamideli, abanyamakuru n’abandi b’amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro barimo; Ishimwe Clement Karake wa Kina Music, Umunyamuziki Igor Mabono, Intore Masamba, Bad Rama umuyobozi wa The Mane, Jules Sentore, Aline Gahongayire, Umunyamideli Kate Bashabe, Shaddy Boo, umuhanzikazi mu njyana ya Dancehall, Asinah, umunyamideli Sacha Katee, Umuhanzi Mani Martin, Umukinnyi wa filime Dennis Nsanzamahoro, Senderi, Umunyamuziki Kizito Mihigo, Ama-G The Black n’abandi.

AMAFOTO:

 

Sacha na Shaddy Boo bagerageza guca intege agasembuye

Shaddy Boo ntakunze kugenda wenyine, ubu yari agaragiwe na Sacha ndetse n'umuhanzikazi Asinah.


Kizito Mihigo yanyuzwe n'umuziki w'umusore Yvan Buravan

Ama-G The Black yari kumwe na Kizito Mihigo muri iki gitaramo

Senderi International Hit

Jules Sentore [uwo wazamuye ukuboko], ndetse na Alex Muyoboke [uri iburyo] Umujyanama w'umuhanzikazi Allioni Buzindu.

Bad Rama, Umuyobozi w'inzu ireberera inyungu z'abahanzi, The Mane

Umunyamideli Kate Bashabe wagize uruhare rukomeye mu kwamamaza iki gitaramo.

Umunyamakuru Mahoro Nasiri wa Flash Fm [uri ibumoso], ndetse n'Umunyamuziki Igor Mabano.

Ishimwe Clement Karake wa KINA MUSIC [Uri hagati], ndetse n'Umukinnyi wa filime Dennis Nsanzamahoro.

 Masamba Intore [uri hagati].

Kanda hano urebe andi mafoto menshi ndetse na hano

REBA HANO UKO BURAVAN YITWAYE KU RUBYINIRO

REBA HANO SHADDY BOO, SACHA NA ASSINAH BAVUGA KU MYAMBARIRE YABO

REBA HANO YVAN BURAVAN AMURIKA ALUBUMU YE

REBA HANO BURAVAN ARIRIMBA INDIRIMBO 'MALAYIKA' YAKUNZWE NA BENSHI


AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM

VIDEO: Niyonkuru Eric-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Wizzy kanyasi6 years ago
    Muba mwakoze akazi keza ko kuhabera benshi batahagera gusa nanone kubeshya bgo ibihumbi n'ibihumbi byitabiriye ese ririya hema rijyamo ibihumbi bingahe koko??? Ubutaha mujye muba abanyamwuga kabisa kuko kubeshya ntacyo bifasha
  • MC.MATATA JADO6 years ago
    papa clement i see you big brother but we miss you in the game again kbs kanyasi we baratubeshya bagakabya peee naraye numvise radio imwe hano murwanda bavugango haje ibihumbi birenga 3 hhhh please be professional guys
  • mbega6 years ago
    ubu bamporiki arihe koko ko atambura ubutore assinah! yambaye ubusa mu bantu..............!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND