Butera Knowless, ufite agahigo ku kuba ari we muhanzikazi rukumbi wegukanye PGGSS5, irushanwa ritwarwa n'umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu, kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Urugero' yasohokanye n'amashusho yayo.
Iyi ndirimbo nshya 'Urugero' Knowless Butera ayishyize hanze nyuma y'izindi yari amaze iminsi akorana n'abahanzi banyuranye harimo n'iyo yakoranye na Passy umuhanzi usigaye ukora umuzika ku giti cye nyuma yo gutandukana na TNP itsinda yakuriyemo. Nk'umuhanzikazi ku giti cye Butera Knowless indirimbo yaherukaga gushyira hanze ni iyo yise 'YUDA'.
Muri iyi ndirimbo ye nshya yise 'Urugero' Butera Knowless yumvikana ataka inkumi cyangwa umusore umaze kurushinga amushimira uwo bagiye kubana ndetse anavuga ibigwi imyitwarire y'uyu urushinze. 'Urugero' indirimbo ya Butera Knowless yakorewe muri Kina Music aho uyu muhanzikazi asanzwe akorera muzika cyane ko iyi ari studio ifasha Butera Knowless akayihuriramo n'abandi bahanzi nka Tom Close na Dream Boys.
Butera Knowless
Iyi ndirimbo nshya Urugero ya Butera Knowless yasohokanye n'amashusho yayo. Aya mashusho y'iyi ndirimbo agaragaramo abanyamideri bakomeye hano mu Rwanda bifashishijwe mu rwego rwo gukora amashusho meza y'indirimbo.
TANGA IGITECYEREZO