Iminsi irabarirwa ku ntoki kugira ngo hatangazwe abahanzi b’intyoza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bahatanira ibihembo by’irushanwa “Groove Awards Rwanda 2018”. Uyu mwaka ryubakiye ku nsanganyamatsiko ‘Re-Ignite and Build’, bisobanuye “Kongera kwatsa no kubaka”.
Mu ijoro ryacyeye tariki 27 Ugushyingo 2018 ni bwo amajwi y’abanyamakuru n'aba-Djs n’abandi batoye baha amahirwe abanyamakuru, abahanzi, abatunganya indirimbo, amakorali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana yashyikirijwe akanama nkemurampaka ka Groove Awards Rwanda 2018.
Ayo majwi arahuzwa n’aya kanama nkemurampaka, ku wa 01 Ukuboza 2018 hatangazwe abahanzi bahataniye ibi bihembo. Ni mu birori bizabera mu Ubumwe Grande Hotel kuva Saa Kumi n'imwe z'umugoroba. Akanama nkemurampaka ndetse n’abandi batoye abahatanira ibihembo bagendeye ku bikorwa abahanzi bakoze guhera kuya 01 Ukwakira 2017 kugera kuya 01 Ukwakira 2018.
Ku ya 01 Ukuboza, 2018 haramenyekana abahanzi bahatanira ibihembo bya Groove Awards.
Mu ijoro ryo ku wa 11 Nzeli 2018 ni bwo abategura irushanwa rya ‘Groove Awards Rwanda 2018’ babwiye itangazamakuru ko bongeyemo ibyiciro bitanu bishya bagendeye ku busabe bw’abantu batandukanye hagamijwe iterambere ry’iki gikorwa gishyigikira umuziki wa Gospel. Banavuze ko gutora kw’abaturage bwakuwemo.
Ni ku nshuro ya Gatandatu ibihembo bya Groove Awards Rwanda bitangwa, byatangijwe mu 2013. Ibyiciro birimo by’abahatana muri iri rushanwa ni: Abanyamakuru, amakorali, abatunganya indirimbo, abahanzi, amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana n’abandi bahuriye kumurimo wo guha ikuzo Imana rurema.
Akanama nkemurampaka kifashishijwe mu guhitamo abahabwa ibihembo muri buri cyiciro ni Nkundimana Noël [Akuriye akanama nkemurampaka, akaba n’Umuyobozi wa Radio Umucyo], Jeanne Mukabacondo [Umugore wa Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa], Robert Ngabe Sangano, Issa Noel Kalinijabo ndetse na Nicodem Nzahoyankuye.
Ibirori byo gutangaza abahanzi bahatanira ibihembo bya “Groove Awards Rwanda 2018” bizaba ku wa 01 Ukuboza, 2018. Bizabera Ubumwe Grande Hotel mu mujyi wa Kigali. Imiryango izafungurwa saa kumi zuzuye (16h:00’), igitaramo gitangire saa kumi n’imwe (17h:00’).
Ibyiciro byatangajwe biri muri Groove Awards Rwanda 2018:
1. Male artist of the Year
2. Female Artist of the Year
3. Choir of the Year
4. New Artist/Group of the Year
5. Song of the Year
6. Worship song of the Year
7. Hip Hop song of the Year
8. Video of the Year
9. Dance Groupe of the Year
10. Gospel Radio Show of the Year
11. Gospel TV show of the Year
12. Radio Presenter of the Year
13. Christian Website of the Year
14. Songwriter of the Year
15. Audio Producer of the Year
16. Video Producer of the Year
17. Diaspora Artist of the Year
18. Outstanding Gospel Contributor
Ibyiciro bishya bongereyemo uyu mwaka
19 . Collabo Song of the Year
20 . Ministry/ Group of the Year
21 . Afro-Pop Song of the Year
22 . Upcountry Artist of the Year
23 . Upcountry Choir of the Year
TANGA IGITECYEREZO