Umunyamuziki Kizito Mihigo yaraye akoze igitaramo gikomeye ku butaka butagatifu i Kibeho mu karere ka Nyaruguru cyakorewe mu ngata n’icyo yakoze mu gitondo cy’uyu wa Gatatu cyitabiriwe n’imbaga y’abakirisitu bizihiza isabukuru y’imyaka 37 ishize Bikira Mariya Nyina wa Jambo abonekeye Aphonsine Mumureke.
Urugendo rw’ibitaramo yatangiye, Kizito Mihigo yari amaze iminsi abirarikira abakunzi be n'abakristu muri rusange. Ni nyuma y'uko asohotse muri Gereza tariki ya 14 Nzeri, 2018 ku mbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Uyu muhanzi yahise atangiza ibitaramo yise ibyo "Gushimira Imana" muri Paruwasi zitandukanye za Kiriziya Gatorika mu Rwanda.
Igitaramo cya mbere yagikoreye muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo ku wa 18 Ugushyingo, 2018. Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ugushyingo, 2018 nibwo Kizito yageze iwabo i Kibeho ahateraniye abakerarugendo baturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 37 ishize amabonekerwa ya Bikira Mariya atangiye.
Kizito Mihigo yataramiye imbaga yari ikoraniye i Kibeho.
Aya mabonekerwa yatangiye mu1981 arangira mu 1989. Ababonekewe i Kibeho ni abakobwa batatu: Alphonsine Mumureke (ari nawe wabanje) Nathalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango.
Kizito Mihigo yabwiye INYARWANDA, ko ku ivuko i Kibeho yahakoreye ibitaramo bibiri. Yavuze ko igitaramo cya mbere yagikoze ku mugoroba w’uyu wa kabiri, aho yaririmbye indirimbo yahimbiye Bikira Mariya n'izivuga ubutumwa bwagiye butangirwa i Kibeho mu gihe cy'amabonekerwa, zose zikubiye ku muzingo yise "Nyina wa Jambo", ndetse yaririmbye n'indirimbo ye nshya yise "Aho kuguhomba yaguhombya”.
Mu gitondo cy'uyu munsi tariki ya 28 Ugushyingo, nabwo mbere y'igitambo cya Missa cyayobowe na Musenyeri mushya wa Kigali, Antoine Kambanda afatanije n'Intumwa ya Papa mu Rwanda, nabwo Kizito Mihigo yataramiye abakristu bateraniye i Kibeho.
AMAFOTO:
Mihigo kuva yafungurwa yatangiye urugendo rw'ibitaramo muri Paruwasi.
Indirimbo ye nshya "Aho kuguhomba Yaguhombya" nayo yayiririmbye.
Kizito Mihigo yataramiye ku ivuko i Kibeho.
Ibi birori byitabiriwe n'imbaga y'abakirisitu.
TANGA IGITECYEREZO