Irushanwa rya Nyampinga w’Isi umwaka wa 2018 rirasatira umusozo ndetse ab’inkwakuzi batangiye kwegukana ibihembo bya mbere. kuri ubu hakaba hatanzwe igihembo cy'umukobwa uzi kumurika imideri neza, aha Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda akaba atabashije gutsinda igihembo kikegukanwa n'umukobwa uhagarariye Ubufaransa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ugushingo 2018, hateguwe irushanwa ryo guhatanira ikamba rya mbere ariryo ryagombaga kwegukanywa n'umukobwa uhiga abandi mu kumurika imideri, aha Miss Iradukunda Liliane ntabwo yabashije gutsinda cyane ko atigeze anagera muri 30 bavuyemo 5 batoranyijwemo umwe wegukanye iki gihembo cy'umukobwa uhiga abandi mu kumurika imideri.
Aha Miss Iradukunda Liliane twamenye ko yajyanye ikanzu yambitswe na Tanga Design ntabwo yabashije gutsinda yewe ntiyanaje mu bambere gusa bitandukanye nibyatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ntabwo uyu mukobwayahise asezererwa cyane ko hari nibindi bihembo bahatanira mbere yuko bahatanira igihembo nyamukuru bari guhatanira aricyo ikamba rya Miss World 2018.
Batanu ba mbere nkuko batsinze mu bakobwa 118 bahatanira ikamba rya Miss World 2018 ni abahagarariye;
5 South Africa
4 Korea
3 Senegal
2 China PR
1 France ( Arinawe wegukanye igihembo)
Iri rushanwa ryatangiye mu ntangiriro z'Ugushyingo rizarangira Tariki 8 Ukuboza 2018, mu birori bikomeye bizabera mu nyubako ya Mangrove Tree Resort Iradukunda na bagenzi be bacumbikiwemo.
Abakobwa 118 bahataniraga iki gihembo bari bamabye amakanzu yo gusohokana mu ijoro
Iradukunda Liliane ntabwo yahiriwe mu irushanwa ryo kumurika imideri
TANGA IGITECYEREZO