Umunyamuziki Maniraruta Martin wamamaye nka Mani Martin yatangije irushanwa rizasiga hamenyekanye umubyinnyi mwiza n’umuririmbyi mwiza w’indirimbo ye ‘Ndaraye’ yatangiye gufatira amashusho agomba gusohoka mu minsi iri imbere.
Mani Martin afite indirimbo nyinshi zakunzwe nka: “Rwagasabo”, “Chalala”, “Afro” yahuriyemo na Eddy Kenzo, “Romantic”, “Rubanda” n’izindi nyinshi zatumye atumirwa mu birori bitandukanye anegukana amashimwe atandukanye. Indirimbo ye ‘Ndaraye’ iri mu mudiho w’ikinimba.
Mani Martin yabwiye INYARWANDA, ko kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ugushyingo, 2018 ari bwo yatangije irushanwa ririmo igihembo cy’ibihumbi mirongo itanu (50,000 Frw) ku muntu uzabasha kubyina neza indirimbo ye yise ‘Ndaraye’ naho umuntu uzabasha kuririmba neza iyi ndirimbo bakazakorana indirimbo imwe, nk’igihembo yamugeneye.
Iri rushanwa rigomba gusozwa ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha. Yavuze ko yariteguye mu rwego rwo guha amahirwe benshi bakunze kumusaba y’uko bakorana indirimbo nabone uko abahitamo. Yagize ati:
Ndashaka guha amahirwe uwo nzabona uririmba neza kuko hari abantu benshi bajya bansaba kuba nakorana nabo indirimbo. Ariko nyine urumva gutoranya biragoye kugira ngo umenye icyo wangenderaho. Naravuze nti uwashyiraho amahirwe ku muntu wabasha kuririmba neza iriya ndirimbo ‘Ndaraye’ ndetse n’uwabasha kuyibyina neza cyane cyane abaye ari umuhanzi ukizamuka byafasha.
Mani Martin yatangije irushanwa ryo guhemba umubyinnyi n'umuririmbyi w'indirimbo ye 'Ndaraye'
Yavuze ko iki gitekerezo yakigize nyuma yo kubona ko amarushanwa menshi akunze kuba adahuza ababyinnyi n’abaririmbyi, ngo babikore mu njyana gakondo. Yavuze ko buri wese asabwa gukora mu gihe kingana n’umunto umwe, kuko ngo biroroshye guhita umuntu abasha kumenya uwatsinze.
Uzabasha kubyina neza indirimbo ‘Ndaraye’ azahembwa ibihumbi mirongo itanu (50,000 Frw). Ni mu gihe uzabasha kuririmba neza iyi ndirimbo ‘Ndaraye’ azahabwa amahirwe yo gukorana indirimbo na Mani Martin.
TANGA IGITECYEREZO