Ama G watangaje ko atangije urugamba rwo kugarura muzika ya Hip Hop ku isoko, mu minsi ishize nibwo yatangarije Inyarwanda.com ko kuri ubu we na Green P bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya bahuriyemo bise 'Abadage' indirimbo yumvikanamo amagambo akomeye annyega izindi njyana.
Iyi ndirimbo ya Green P na Ama G The Black ni indirimbo ya kabiri aba bahanzi bonyine bakoranye, iyi ikaba ari indirimbo yumvikanamo amagambo yibasira abantu bafashe injyana ya Hip Hop bakayikura ku isoko bagashyira ku ibere izindi njyana. Aba baraperi bumvikanisha ko bakeneye ko n'injyana ya Hip Hop nayo yasubira ku ibere kandi bagasoza bumvikanisha ko ari ibintu bazakora bigakunda.
"Abadage" Indirimbo nshya ya Green P na Ama G The Black
Ama G The Black mu kiganiro na Inyarwanda.com yatangarije umunyamakuru ko iyi ari indirimbo ashyize hanze nyuma y'iminsi micye cyane akoze iyitwa 'Nturi Njye' indirimbo we ahamya ko yakunzwe. Kuri ubu we na Green P bakaba biyemeje guhuza imbaraga bagakorana iyi ndirimbo nshya bise 'Abadage', banateganya kuyikorera amashusho mu minsi ya vuba akazaba yageze hanze nk'uko Ama G yabitangarije Inyarwanda.com.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYAYA GREEN P NDETSE NA AMA G THE BLACK
TANGA IGITECYEREZO