Burabyo Yvan uzwi nka Buravan ni we wegukanye Prix Decouvertes, ni amarushanwa yari ahatanyemo n’abandi bahanzi 10, akaba umunyarwanda wa mbere ubashije kubigeraho.
Ku itariki 24 Nzeri 2018 nibwo hatangajwe urutonde rw’abantu 10 bahatanira igihembo Prix Decouvertes, ibihembo bimaze imyaka 38 bitegurwa na radiyo y’abafaransa RFI (Radio France Internationale). Byasabaga ko Buravan ashyigikirwa bikomeye kugira ngo abashe gutsinda abo bari bahatanye, none birangiye inzozi zibaye impamo.
Yvan Buravan niwe wegukanye iki gihembo gishobora kuzamufasha kuzamura urwego rwe rw’umuziki. Bikimara gutangazwa ko ari we utsinze, abatangaje iki gihembo bavugishije Buravan kuri telephone, nawe yishimira cyane intsinzi ndetse yongeraho ko uyu munsi atari businzire, ari burare yishimira iki gihembo. Nyuma yo gusoza ibijyanye no gutangaza uwatwaye igihembo byacaga imbona nkubone (live) ku rubuga rwa Facebook Prix Decouvertes RFI 2018 hahise hakinwa indirimbo ya Yvan Buravan ‘Garagaza’.
Ubwo batangazaga ko Yvan Buravan ari we wegukanye Prix Decouvertes 2018
Byatangajwe kandi ko Buravan azajya i Paris mu Bufaransa kwakira iki gihembo yatsindiye. Muri aya marushanwa yari ahanganye n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye, muri 10 bahatanaga ni we wabashije gutsinda. Abandi bahanzi nyarwanda babashije kwitabira aya marushanwa ni Mani Martin ndetse na The Ben ariko ntibahiriwe n'urugendo.
TANGA IGITECYEREZO