Ikipe ya Rayon Sports yicaye ku mwanya wa kane n’amanota icyenda (9) nyuma yo kunyagira Gicumbi FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wabaye ikibazo gikomeye kuri Manishimwe Djabel waje kugira ikibazo cyo kugongana na Nabil Ahishakiye bityo bikamuviramo gutakaza ubwenge. Gusa magingo aya uyu mukinnyi ubuzima bwe bumeze neza.
Rayon Sports yari mu rugo (Stade de Kigali), niyo yafunguye amazamu ku munota wa gatanu (5’) ku gitego cyatsinzwe na Sarpong Michael rutahizamu watsindaga igitego cye cya kabiri muri Rayon Sports. Manishimwe Djabel yaje kubona igitego ku munota wa 27’ mbere yuko Sarpong Michael yungamo ikindi ku minota wa 47’ bityo yuzuza ibitego bitatu (3) mu mikino ibiri amaze gukina muri shampiyona.
Sarpong Michael rutahizamu wa Rayon Sports umaze gushyitsa ibitego bitatu
Ubwo igice cya mbere cyari hafi kurangira, Michael Sarpong yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, Manishimwe Djabel agiye kuwutera agongana na Ahishakiye Nabil, myugariro wa Gicumbi baza kugwa hasi ariko , Djabel asa nk’umize ururimi byahise bituma guhumeka byanga,ku bw’amahirwe abaganga b’amamkipe yombi ndetse n’abo muri Ambulance baratabara, bamwitaho, nyuma y’iminota nka 20 yongera kugarura ubwenge ndetse atangira no kuvuga, ubu akaba yongeye kumera neza.
Gusa amakuru ava mu itsinda ry’abaganga ba Rayon Sports nuko kuri ubu Manishimwe Djabel agifite isereri idakabije, ibintu bizatuma adakina umukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona bazakiramo Bugesera FC.
Manishimwe Djabel agera hasi yishimira igitego anakora ikimenyetso cy'urukundo kuko kuwa Gatandatu yambitse impeta uwo bazabana
Manishimwe Djabel bamusohora mu kibuga
Manishimwe Djabel ubwo yari ari hasi amaze kugira ikibazo
Abaganga bamwitaho kugira ngo bagarure ururimo yari yamize n'umwuka udatambuka
Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi atera umupira n'umutwe
Rayon Sports bashaka igitego
Uva ibumoso: Mugsiha Gilbert (Rayon Sports), Mugisha Francois Master (Rayon Sports), Ishimwe Kevin (AS Kigali) na Hategekimana Bonheur (AS Kigali)
Nsengayire Shadad umwe mu bakinnyi bashya bari muri Gicumbi FC atembereza umupira hagati mu kibuga
11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
PHOTOS: USANASE Anitha (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO