RFL
Kigali

Ikiganiro na Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane muri City Maid wanavuzwe mu rukundo na Yverry-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/10/2018 10:44
2


Mu minsi ishize ni bwo mu binyamakuru binyuranye bikorera hano mu Rwanda havuzwe inkuru y'uko Yverry yaba ari mu rukundo na Bahavu Jeannette umukinnyi w'icyamamare muri Filime ya City maid aho benshi bamuzi nka Diane. Uyu mukobwa w'icyamamare hano mu Rwanda yatuganirije adusobanurira byinshi bamwe batari bamuziho.



Ubusanzwe Bahavu Jeannette ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe hano mu Rwanda cyane ko ari umwe mu bakinnyi bibanze muri filime nyarwanda iri mu ziyoboye izindi gukundwa hano mu Rwanda izwi nka City Maid. Ni umukobwa ubona ucishije macye ariko kandi ukunda gutebya cyane. Ibi bihabanye n'uko akina yitwara muri iyi filime cyane ko akina ari umukobwa ufite amahane menshi cyane.

Bahavu Jeannette Usanase wamamaye nka Diane ni umukobwa w'umunyarwandakazi umaze gukina filime eshatu zirimo; Umuziranenge aho yakinnye yitwa Jasmine, Ca inkoni izamba yakinnyemo yitwa Mimi ndetse na City Maid akinamo yitwa Diane. Yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2016. Usibye kuba akina filime ariko asanzwe ari umudozi cyangwa se umuhanzi w'imideri.

Bahavu Jeannette yatuganirije ku bijyanye n'amasomo ye atubwira ko umwaka wa 2017 ari bwo yabaye ahagaritse amasomo ye kuko yari ageze mu mwaka wa kabiri wa kaminuza mu bijyanye n'itangazamakuru. Diane aganira na Inyarwanda yatangaje ko mu by'ukuri adasanzwe ari umuntu ugira amahane nk'uko akunze kugaragara muri filime.

Diane

Usanase Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane

Abajijwe ku bijyanye no kuba yarigeze gukundana na Yverry nk'uko byakunze kuvugwa, yabihakanye atangaza ko afite undi mukunzi utari Yverry. Yakomeje avuga ko n'igihe ibi byavugwaga ngo yari afite umukunzi kandi uziranye n'uyu muhanzi. Diane yatangaje ko kuba umukunzi we yari aziranye na Yverry ari kimwe mu byamufashije kuba wenda umukunzi we atari kubigiraho ikibazo. Yahamije ko umukunzi we bamaranye imyaka ibiri bakundana.

Diane yabajijwe niba koko mu by'ukuri gukina filime ari kimwe mu byatunga umukobwa w'umunyarwandakazi, adutangariza ko kuri ubu amafaranga atari yaba menshi muri iki gisata ku buryo yatunga umuntu wamaze kuba icyamamare bityo bigasaba ko hari ibindi bintu umuntu aba akora ngo bimwunganire. Yabwiye Inyarwanda.com ko ashishikariza abana b'abakobwa bafite impano kuba bayoboka umwuga wo gukina filime cyane ko ari umwuga mwiza kandi watunga umuntu.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAHAVU JEANNETTE USANASE WAMAMAYE NKADIANE MURI FILIME YA CITYMAID






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nitwa kevine2 years ago
    please wapfasha tukavugana ndashako tuganira
  • nitwa Shimwamana peace kevine2 years ago
    ndakwinze mbabarira umpe number yawe ncakako tuvuga binkorere uraba ukoze cyane





Inyarwanda BACKGROUND