Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yakiriye ku meza abakinnyi babigize umwuga Berahino ndetse na Gaël Bigirimana nyuma y’umukino wahuje U Burundi n’igihugu cya Mali warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Uyu mukino wahuje ikipe y’U Burundi, Intamba mu rugamba n’ikipe ya Mali, Eagles, wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2018 ubera kuri sitade Prince Louis Rwagasore. Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1:1.
Amakipe yombi yahataniraga kujya mu gikombe cy’Afurika (CAN) kizabera muri Cameroon. Perezidansi y’u Burundi nta byinshi yatangaje ku biganiro Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yagiranye n’aba bakinnyi bombi, uretse amafoto abagaragaza bombi.
Perezida Nkurunziza yakiriye Bigirimana na Berahino/Ifoto: Présidence - République du Burundi
Gaël Bigirimana w’imyaka 24 ni umukinnyi w’u Burundi unakina hagati mu kibuga mu ikipe ya Scottish club Motherwell. Saido Berahino w’imyaka 25 ni umukinnyi w’u Burundi wabigize umwuga, akinira ikipe ya Stoke City ndetse n’ikipe y’Igihugu y’u Burundi nk’igihugu cy’amavuko.
Pierre Nkurunziza yakiriye aba bakinnyi nyuma y'umukino w'u Burundi na Mali/Ifoto: Présidence - République du Burundi
Berahino akinira ikipe ya Stoke City
Umukinnyi Bigirimana
TANGA IGITECYEREZO