RFL
Kigali

Rose Muhando wasaritswe n’ibiyobyabwenge ari gushakishwa ngo ajyanwe mu kigo ngororamuco

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/10/2018 16:17
2


Umuhanzikazi wabaye icyamamare cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, Rose Muhando yongeye kugaruka mu itangazamakuru avugwaho inkuru zitari nziza dore ko hateganyijwe kumujyana ahagereranwa nko mu kigo ngororamuco kubera ibiyobyabwenge.



Uyu muhanzikazi wamenyekanye ndetse akanakundwa cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, yaje guhinduka aba undi wundi ashoka iy’ibiyobyabwenge ndetse anakaza umurego mu buhemu atakekerwagaho na gato.

Inzego z’umutekano muri Tanzania zifatanyije n’ubuyobozi bw’amadini rero bashyize hamwe ngo bashake icyo bakora bagakiza uyu mugore wamamaye nk'umukozi w’Imana n’umuvugabutumwa abinyujije mu ndirimbo ze akaba yatandukana burundu n’ibiyobyabwenge.

Rose Muhando ntakiri umwe wa cyera

Umwe mu nshuti za hafi cyane za Rose Muhando yatangaje ko hari umukozi w’Imana wemeye kuzishyura ibisabwa byose ariko uyu mugore agasubira ibuntu, yagize ati “Hari umuyobozi w’idini rya hano muri Tanzaniya wafashe icyemezo cyo kwitanga mu gufasha Rose nyuma yo kumva ubuzima asigaye abayemo. Ari gushakisha ikigo ngororamuco yamujyanamo ku buryo bazamufasha ndetse yemeye no kuzishyura amafaranga azasabwa yose.”

N’ubwo uzafasha Rose Muhando ngo agororwe afashwe gusubira ku murongo yabonetse ariko ikibazo cy’ingutu gihari ubu ni ukubona uyu muhanzikazi kuko yaburiwe irengero. Ari gushakishwa n’ikigo cya Sober ndetse Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri icyo kigo yahamirije itangazamakuru ko bari gukora iyo bwabaga ngo babashe kumubona bamujyane muri Dodoma aho azahita atangira gufashwa nk’uko Ghafla dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Inzego zibishinzwe ziri gushakisha Rose Muhando ngo ajyanwe mu kigo kizamuca ku biyobyabwenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ernest Muhirwa5 years ago
    No no no Mana rwose tabara, Yesu wafashije uyu muntu kd nawe waramupfiriye. Ubutumwa yatanze ndinginga ngo Imana iburebe maze imuhe ibyiza
  • Giramata julienne 5 years ago
    Ndumva ntabyumva neza simmbushyikira kokose birandenze uwitekawe umukize yoooo umuriribyi yaravuze ngo nubona naniwe uzanyeze ntahe





Inyarwanda BACKGROUND