Kigali

Umunyamakurukazi Serwaa Amihere yeguriye inshuti ye magara igikombe yahawe cya Adonko RTP Awards

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:8/10/2018 17:36
0


Umunyamakuru wo kuri Ghone TV watsindiye igihembo cy’umukobwa/umugore wahize abandi mu gukora neza cyane mu kazi akora bya ARTP Awards agendeye ku gihe amaze mu mwuga w’itangazamakuru yahisemo gutura icyo gikombe abakimuhesheje.



Ibihembo bya ARTPA ( Adonko Radio and Television Personality Awards) bihabwa abanyamakuru bo ku ma radiyo na televiziyo bahize abandi hagendewe ku byiciro bitandukanye. Ni kimwe mu bikorwa bikomeye biba mu gihugu cya Ghana.

Mu mpera z’iki cyumweru tuvuyemo, kuwa Gatandatu nibwo muri Accra International Conference Center habereye ibirori byo gutanga ibihembo ku banyamakuru n’ibitangazamakuru byagaragaje imikorere myiza irenze iy’abandi. Ni ibirori bihuza ibyamamare byinshi kuko abanyamakuru , abahanzi n’ibindi byamamare baba babyitabiriye.

Serwaa Amihere watsinze nk'umukobwa wahize abandi muri uyu mwaka wa 2018

Ibi birori byabaga ku nshuro yabyo ya munani, byahesheje umunyamakuru Serwaa Amihere uvuga amakuru kuri GHONE TV nk’umugore witwaye neza mu mwuga we, mu mwaka wa 2018 aho yatsinze abandi bakobwa n’abagore bari bahanganye muri icyo cyiciro ari bo: Fort Natalie ukorera TV3, Sarpong Ama Kumankuma ukorera UTV, Nana Yaa Brefo ukorera Adom TV na Gifty Appiah Andoh ukorera Joy News.

Mu butumwa yatanze yishimye cyane nyuma yo guhabwa igihembo, Amihere Serwaa yagize ati “Nshimishijwe cyane no guhabwa iki gihembo ngendeye ku gihe gito maze muri uyu mwuga w’itangazamakuru…Bantu mwese muri aha, munyemerere iki gihembo nze kucyegurira umuvandimwe wanjye, umujyanama wanjye ndetse n'ins’uti yanjye, Nana Aba Anamoah. Ni we mpamvu ndi aha uyu munsi. Rero Nana, ndashaka ko umenya ko ngukunda cyane, cyane kandi uri umuryango kuri njye. Ndagushimira cyane.”

Serwaa Amihere umunyamakuru kuri Ghone TV

Akomeje ijambo rye, Serwaa yaje gutura iki gikombe ikigo cy’itangazamakuru akorera, Ghone TV mu gisata cy’amakuru cyamugize indashyikirwa kuva mu mwaka w’2017 kuko ari bwo yatangiye kuhakorera. Umukobwa wa Lydia Tetteh na Frank Yeboah, Serwaa Amihere wavutse mu mwaka w’1990 ku itariki 8 Werurwe, yagaragaje ko anezerewe bidasubirwaho.

Serwaa Amihere yishimiye igihembo yahawe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND