Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y'uko Uwihanganye Fuade wamamaye nka Papa w'abatoto yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Ingabire Bilha, aba kuri iki Cyumweru tariki 7 Ukwakira 2018 beretse imiryango ibirori bemeranya kubana akaramata mu birori byo gusaba no gukwa byabereye Kimironko.
Tariki 28 Nzeri 2018 nibwo Uwihanganye Fuade na Ingabire Bilha basezeranye imbere y'amategeko n'imbere y'Imana kubana akaramata. aba nyuma yo gusoza iyi mihango hari hategerejwe imihango yo gusaba no gukwa aho ababyeyi bagombaga guha umugisha uru rugo rushya rw'abana babo. ibi ninabyo byabaye kuri uyu wa 7 Ukwakira 2018.
Aha Fuade Uwihanganye wari uherekejwe n'umuryango we inshuti n'abavandimwe bakaba bari berekeje mu rugo kwa Ingabire Bilha mu muhango wo gusaba no gukwa. nyuma yo guhabwa umugeni Fuade Uwihanganye n'umufasha we bakaba bagomba gusangira nababatahiye ubukwe mu birori nabyo biba kuri uyu wa 7 Ukwakira 2018 mu nzu mberabyombi ya kaminuza ya Unilak.
Twibukiranye ko Fuade Uwihanganye ari umunyamakuru wa Radio10 na Tv10 ukora mu gice cya Siporo, uyu musore akaba yaramamaye cyane mu kogeza imipira inyuranye yo kumugabane w'Uburayi aho ari umwe mu bakunzwe nabatari bake.
Ibyicaro by'abageni
Fuade Uwahanganye nabamuherekeje
Benjamin Gicumbi ukorana na Fuade Uwihanganye yari afite akazi katoroshye mu bukwe, aha akaba yafatanyaga n'uwamamaye nka Diane muri City maid
Fuade n'abamuherekeje bageze mu byicaro byabo
Umugeni wa Fuade ahageze
Fuade Uwihanganye abonye umufasha we ahita amugwamo
Fuade Uwihanganye n'umufasha we
Fuade yambitse impeta umufasha we
Uyu muryango wahawe impano nyinshi
Ku buzima bwabo...
Byari ibyishimo hagati ya Fuade n'umufasha we
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO