Heroes FC ikipe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, yakuye inota kuri Bugesera FC ubwo banganyaga igitego 1-1 mu mukino wa gishuti wabahuzaga kuri uyu wa Gatatu i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Bugesera FC yari mu rugo ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 60’ ibonye igitego yatsindiwe na Mugwaneza Pacifique bita Bebeto wakojeje umutwe ku mupira wari utewe na Ntijyinama Patrick ubwo yari ateye coupf franc.
Iki gitego cyaje kwishyurwa na Ngabonziza Guilain kuri coup franc yateye ku munota wa 87’ ikagana mu izamu rya Nsabimana Jean de Dieu wari mu izamu rya Bugesera FC, bityo Bugesera FC inganya umukino wa kabiri wa gishuti kuko iheruka kunganya na APR FC ibitego 2-2.
Guilain Ngabonziza yishimira igitego yatsinze kuri Coup franc
Abakinnyi ba Heroes FC bishimira igitego batsindiwe na Guilain Ngabonziza
Nzabanita David wahoze ari kapiteni wa Bugesera FC ubu akina muri Police Fc yari kumwe na Ndacyayisenga Ally (Wambaye umweru)
Samson Irokan Ikechukwu asunikana ashaka umupira
Manirakiza Gervain umutoza wungirije muri Bugesera FC yari yabanje mu kibuga ahanini abakinnyi bashya kugira ngo batangire berekane ko bakwiye imyanya runaka bakina aho. Uyu mutoza wungirije Seninga Innocent muri Bugesera FC avuga ko bigendanye n’uburyo yabonye abakinnyi bimuha icyizere ko shampiyona izajya gutangira baramaze kubona ikipe nyayo bazakoresha mu mwaka w’imikino.
“Bugesera dufite abakinnyi bashya benshi cyane twavanye mu cyiciro cya kabiri n’abandi bagiye bakina ahandi. Uyu mukino ni mwiza kuri twe kuko ni uwa kabiri kuko uwa mbere twanganyije na APR FC (2-2). Uyu mukino nakinishije ikipe ebyiri, iya mbere n’iya kabiri kubera dushaka kubona abakinnyi tuzakoresha muri shampiyona”. Manirakiza
Manirakiza yakomeje agira ati “Ku bwanjye nishimiye uyu mukino kuko unyeretse abakinnyi nzakoresha n’imyanya bakinaho kubera ko buri umwe nagiye mushyira mu mwanya we. Bizagera mu gutangira buri mukinnyi tuzi ngo azakina aha”.
Heroes FC yagaragaje ko imaze kubona akanya ko kumenyerana
Muri uyu mukino, ikipe ya Bugesera FC yari yagiye ivanga abakinnyi yaba abari basanzwe mu ikipe ndetse n’abakinnyi bashya muri Bugesera FC ari nabyo byaje gutuma Heroes FC ibarusha mu bice bimwe na bimwe mu kibuga nko hagati n’inyuma ahagana ibumoso.
Museveni Robert umutoza mukuru wa Heroes FC yavuze ko uyu mukino yari yateguye mu buryo butandukanye n’uburyo bari bakinnye na Mukura VS kuko bakinnye umupira wihuta wo hasi cyane bacisha imipira mu mpande.
“Ni umukino nakiriye bitandukanye n’uwo twakinnye i Butare kuko ni wo mukino wa mbere twari dukinnye, bivuze ko twagiye tugakosora amakosa ni yo mpamvu wanabonye twabanjwe igitego abana nkababwira ko bakomeza gukina umupira wabo bityo tukaza kwishyura mu minota ya nyuma”. Museveni
Museveni akomeza agira ati “Ubushize twatangiye twugarira kubera ko bwari ubwa mbere ngiye gukinisha aba bana bahura n’ikipe y’icyiciro cya mbere. Twaje gusanga tugomba kubyaza umusaruro abana bakina mu mpande, ubu maze kumenya uko bakina kuko dufite impande bityo nababwiye ko bugarira ariko twafata umupira tukawutanga mu mpande dushaka igitego”.
Museveni Robert yasoje avuga ko nyuma yo gukina na Mukura VS cyo kimwe na Bugesera FC, bateganya gukina na Police FC ku munsi utaramenyekana neza. Ku rundi ruhande rwa Bugesera FC bavuga ko bafite indi mikino ibiri ya gishuti mbere y'uko shampiyona itangira.
Sam Karenzi umunyamabanga mukuru wa Bugesera FC areba umupira
Abafana ba Bugesera FC
Ntijyinama Patrick yirambura ashaka umupira
Manirakiza Gervain umutoza wungirije muri Bugesera FC
Mbonigena Eric bita Kaburuteri yinjiye asimbuye
Bakundukize Innocent wahoze mu Intare FA ubu ari muri Bugesera FC
Rwigema Yves wahoze muri Miroplast FC ubu ari muri Bugesera FC
Rucogoza Djihad ashaka inzira yamugeza ku izamu
Ni umukino wabereye ku kibuga kizira ubwatsi
11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga
11 ba Heroes FC babanje mu kibuga
Clement umunyezamu wa Heroes FC yahuye n'akazi gakomeye
Kwizera Janvier umunyezamu wa Bugesera FC ntabwo yakinnye
Tibingana Charles aheruka muri Uttaradit FC ubu ari muri Bugesera FC
Abato ba Heroes FC baba mu Bugesera bareba bakuru babo
Ntwali Jacques wa FC Bugesera ntabwo yakinnye kuko umukino warangiye adasimbuye
Abatoza ba Heroes Academy y'i Bugesera bareba umukino
Ndabarasa Tresor myugariro w'ibumoso muri Bugesera FC wavuye muri Gasogi FC
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO