Mugisha Francois bita Master ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports akaba ari nawe uheruka gutsinda igitego cyahesheje Rayon Sports igikombe cy’Agaciro Development Fund 2018 batsinda APR FC, kuri ubu yabazwe imvune amaranye igihe mu rutugu rw’iburyo.
Mugisha Francois ukina hagati mu kibuga ari imbere y’abugarira (Holding Midfielder) yagiye agira ikibazo cyo gukuka urutugu mu mikino itandukanye bitewe nuko amagufwa y’urutugu rwe yageraga ubwo atandukana bikaba ngombwa ko ava mu mukino n'ubwo nyuma yagiye agaruka agakina ahambiriye.
Nyuma yo kubagwa iyi mvune, biteganyijwe ko azamara nibura amezi atatu (3) hanze y’ikibuga agikurikiranwa kugira ngo umubiri we ugende usubirana gahoro gahoro anakora imyitozo ituma imikaya ikomera igasubirana imbaraga.
Mugisha Francois Master ari mu bakinnyi bafashije Rayon Sports kugera mu mikino y'amatsinda na 1/4 muri TOTAL CAF Confederation Cup 2018
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukwakira 2018 ni bwo uyu musore yabazwe nyuma y'uko bari bamaze gutwara igikombe cy’Agaciro Development Fund 2018 batsinze APR FC ku mukino wa nyuma, igitego Mugisha yatsinze ku munota wa 90+2’.
Mugisha Francois Master (25) azamara amezi atatu adakina
Mugisha Francois Master (25) ku kibuga cyo mu Nzove aho Rayon Sports yitoreza
Mugisha Francois Master (25) ubwo Rayon Sports yakiraga Police FC muri shampiyona mu mikino yo kwishyura
TANGA IGITECYEREZO