Hermosa Life Tours and Travel, kompanyi isanzwe ikora ibijyanye no guteza imbere ubukerarugendo, yateguye irushanwa ry’ibiganirompaka ryarimo amashuri 16 aturutse mu ntara zose z’igihugu, Lycée Notre Dame Des Cîteaux iba ari yo ihiga abandi, dore ko ku munsi wa nyuma bari bahanganye na Ecole des Sciences de Musanze.
Kuri uyu wa 3 tariki 26/09/2018 nibwo amatsinda y’abanyeshuri bo muri LNDC na Ecole des Sciences Musanze bahuriye kuri Impact Hub aho bagombaga kugira ibiganiro mpaka bamwe bashyigikiye ko hajyaho amasomo yihariye yo kurinda no kurengera ibidukikije naho abandi bashyigikiye ko bitari ngombwa.
Oreste Ntirenganya, umuyobozi wa Hermosa Life Tours and Travel
Ni umuhango wari witabiriwe n’inzego zitandukanye harimo urwego rw’igihugu rushinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB ndetse na sosiyete sivile. Oreste ntirenganya. Umuyobozi wa Hermosa Life Tours and Travel avuga ko batekereje gukora iki gikorwa mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kwitabira gahunda zo kurinda ibidukikije.
Akanama nkemurampaka
Lycée Notre Dame Des Cîteaux niyo yaje kwegukana umwanya wa mbere yari ihataniye na Ecole des Sciences de Musanze, ku mwanya wa gatatu haza Agahozo Shalom. Ababaye aba mbere bahembwe kuzajya gutembera Congo Nil, abaje ku mwanya wa 2 bahembwa gusohokera ku kiyaga cya Kivu, naho abari ku mwanya wa 3 bahembwa kuzajya gusura Nyugwe canopy Walk.
Umunyeshuri wo muri LNDC avuga ingingo ze
Uwo muri Ecole des Sciences de Musanze
Uhagarariye REMA yavuze ko ibidukikije abantu babana nabyo buri munsi bakaba bakwiye kubyitaho
Uyu niwe mukobwa wavuze neza kurusha abandi mu irushanwa
Uyu niwe musore wavuze neza kurusha abandi
Agahozo Shalom Youth Village ku mwanya wa 3
E.S Musanze ku mwanya wa 2
bakimara gutangaza ko LNDC aribo batsinze
Aba banyeshuri 3 nibo bari bari mu kiganiro mpaka bahanganye n'abo muri E.S Musanze
Kanda hano urebe iby’iri rushanwa:
TANGA IGITECYEREZO