Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka mu bushinwa bifite agaciro ka miliyari 200 z’amadolari, ibi bituma ibicuruzwa byo muri Amerika nabyo byongererwa imisoro mu bushinwa.
Uku guhangana kw’ibi bihugu byose byihagazeho mu bukungu bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’isi muri rusange. Iyi misoro Amerika yashyize ku bushinwa yavuzeko ari uburyo bwo guca integer ubucuruzi budakwiye abashinwa bakora.
Ubushinwa buvuga ko ibi Amerika iri gukora ari uburyo bwo gushaka kugenga ubukungu bw’ibindi bihugu, ibi bikaba bizagira ingaruka ku bukungu rusange bw’isi. Guhera mu kwezi kwa 7 imisoro myinshi yatangiye gushyirwa ku bicuruzwa bikomoka mu bushinwa byinjira muri Amerika.
Iyi misoro Amerika yashyizeho ireba ibicuruzwa by’amoko agera kuri 6000, ibi bikaba ari ubwa mbere bibayeho mu mateka y’ubucuruzi ya Amerika n’ibindi bihugu. Bimwe mu birebwa n’iyi misoro cyane ni amasakoshi, umuceri n’ibijyanye n’imyambaro.
Inganda zo muri Amerika zohereza ibicuruzwa mu bushinwa nazo zahise zongererwaho 10% ku misoro zatangaga ndetse bikaba bishobora kuzamuka bikagera kuri 25% muri 2019 mu gihe ibi bihugu byombi biticaye hamwe ngo byumvikane.
TANGA IGITECYEREZO