Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nzeli 2018 ni bwo Young Grace yakorewe ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru we w'amavuko. Ibi byaje guhinduka cyane ko umukunzi we yaje kongeramo ibindi birori akambika uyu muraperikazi impeta amusaba kuba yamwemerera bakazabana akaramata. Ntakuzuyaza Young Grace yahise abyemera.
Ibi birori byabereye mu karere ka Nyarugenge ahazwi nko mu Nyakabanda. Byatangiye mu masaha y'igicuku aho benshi babifataga nk'ibirori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko ya Young Grace, icyakora bitunguranye uyu muhanzikazi yaje gusabwa na Uwishimwe Pacifique uzwi nka Pique kuba yazamubera umufasha. Uyu musore uzwi nk'umukinnyi w'umupira w'amaguru yateye ivi hasi asaba Young Grace kuba yazamubera umugore.
Akibimusaba Young Grace ntabwo yigeze azuyaza kwemerera uyu musore bamaze iminsi bakundana dore ko yahise atega urutoki rwe rujyaho impeta y'umukobwa wamaze gufatwa. Ibyari ibirori by'isabukuru byahise bihindura isura abantu barushaho kuryoherwa. Muri ibi birori nta banyamuziki benshi bari batumiwe cyane ko hari P Fla n'umukunzi we Aline n'abandi bahanzi bake cyane. Usibye abanyamuziki ariko n'abanyamakuru si benshi bari batumiwe.
Amakuru agera ku Inyarwanda ni uko uyu musore uzwi nka Pique yari asanzwe ari umukinnyi w'umupira w'amaguru mu ikipe ya Heroes ikina mu cyiciro cya kabiri hano mu Rwanda, gusa kuri ubu akaba ari umwe mu bakinnyi bashobora kuzifashishwa n'ikipe ya Bugesera Fc aho amaze iminsi akorera imyitozo nyuma y'igihe kinini afite imvune adakina umupira w'amaguru.
Young Grace n'umukunzi we
P Fla n'umukunzi we mushya bari muri ibi birori
Umutsima Young Grace yakatanye n'umukunzi we
Young Grace n'umukunzi we bakatana umutsima
King Philosophe musaza wa Young Grace ni we wazanye umutsima wa kabiri
Yateye ivi ku butaka asaba Young Grace kuzamubera umugore
Byari ibyishimo gusa, bahise bahoberana
Uyu musore yahise amwambika impeta
Byari ibyishimo...
Abari bitabiriye ibi birori
REBA UKO IBI BIRORI BYARI BYIFASHE MU MASHUSHO
TANGA IGITECYEREZO