Mu minsi ishize ni bwo umwuka mubi watangiye gututumba hagati y'umuhanzi Eric Senderi Nzaramba ndetse na RDB yakoresheje ibihangano bye mu buryo we avuga ko bunyuranyije n'amategeko. Nyuma RDB yatangaje ko nta kosa yakoze cyane ko ibihangano bya Senderi byacuranzwe n'umukozi bahaye akazi bityo bikaba bitaryozwa RDB.
Iki gisubizo cyari gikubiye mu nyandiko ndende yandikiwe uyu muhanzi kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nzeli 2018. Nyuma y'uko iyi nyandiko igiye hanze ihuriro ry'abahanzi ba muzika ryatangarije Inyarwanda.com ko batanyuzwe n'iki cyemezo cya RDB cyane ko kidakurikije amategeko. Intore Tuyisenge ukuriye iri huriro yatangaje ko ku bwabo biteguye gufasha Senderi Eric (Senderi Hit) kugana iy'amategeko niba hatabayeho ubwumvikane ku mpande zombi.
Senderi Hit ari mu biganiro na RDB
Mu kiganiro kigufi yagiranye na Inyarwanda.com Tuyisenge Intore yabwiye umunyamakuru ko koko Senderi Hit ari umunyamuryango wabo bityo ko igihe ahuye n'ikibazo bagomba kumufasha aha ariko yibukije umunyamakuru ko hari ibiganiro biri kuba hagati ya Senderi na RDB ku buryo biza gukemuka ariko nanone yongeraho ko baramutse batumvikanye uyu muhanzi akabagana bahita bamufasha ntakuzuyaza mu bijyanye n'amategeko. Intore tuyisenge yagize ati:
Sitwe twakurikirana ikibazo mu bijyanye n'amategeko ahubwo amategeko afite uko agena ibintu, twe dufite sosiyete y'abahanzi ariyo RSAU kandi ifite abanyamategeko basobanukiwe ibijyanye n'amategeko bityo ingingo RDB yitwaje byashoboka ko bigeze mu mategeko hari igihe nazo zagongwa bityo umuhanzi akabasha guhabwa indishyi zo gukoresherezwa igihangano mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
RDB yavuze ko ntacyo igomba Senderi
Intore Tuyisenge yatangaje ko urwego nka RDB ari rwo rwakabaye intangarugero mu kurengera uburenganzira bw'umuhanzi ariko na none ahamya ko byanze bikunze ibiganiro ku mpande zombi hari icyo bigomba gutanga bitagitanga nk'urwego rufasha abahanzi ngo biteguye gusaba RSAU gufasha Senderi akaba yafashwa mu buryo bujyanye n'amategeko mu gihe nawe yaba yabishatse.
TANGA IGITECYEREZO