Shyaka Yves ukoresha amazina “YFilla” umuhanzi Nyarwanda ukorera umuziki muri Canada yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise Isi n’Ibyayo indirimo yakoreye hano mu Rwanda ubwo yaragarutse mu biruhuko bitewe nuko ari umunyeshuri.
Yfilla ukora injyana ya Lap avuga ko umuziki we abona ugenda uzamuka cyane mu myandikire kandi ko indirimbo akora zigenda zikundwa n’abantu bo muri Canada cyane mu gace aba arimo cyane aho aba yaririmbye.
Mu gihe gito akunze kuba ari mu Rwanda,YFilla yabwiye INYARWANDA ko abona umuziki w’u Rwanda wateye imbere kurusha mu myaka ishize kuko ngo umuhanzi wakoze neza ushobora kumutunga mu buryo burambye.
Shyaka Yves ukoresha amazina “YFilla” umuhanzi Nyarwanda ukorera umuziki muri Canada
TANGA IGITECYEREZO