Umunyamuziki Kizito Mihigo yasohotse muri gereza ya Mageragere ibarizwa mu karere Nyarugenge mu gitondo cy’uyu munsi tariki 15 Nzeli 2018. Yavuze ko ari umwanya mwiza kuri we kuko agiye kwisuganya akubaka umuryango.
Kizito Mihigo kimwe n'abandi bagororwa 2139 bafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame. Kizito Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru muri 2015. Nyuma yo gufungurwa, yatangaje ko yishimye cyane kuko agiye kubonana n'inshuti n'abavandimwe batari baherukanye. Yavuze kandi ko agiye kugerageza akiyubaka agashaka umugore.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, umunyamuziki Kizito Mihigo yagize ati: "Bigiye gutuma mbonana n’inshuti n’abandimwe tutari duherukanye. Ngerageze kwiyubaka ngerageza nanjye nk’umuntu w’umusore kwiyubaka ndebe ko nakwiyubaka ngire umuryango ngashaka umugore nkarongora nk’uko abandi babigenza. Nizere ko namwe mwarongoye, sinifuza ko mwafungwa mutararongora. Ku giti cyanjye bifite akamaro."
TANGA IGITECYEREZO