Police FC yujuje umukinnyi wa cyenda isinyishije muri iri soko ry’igura n’igurisha ubwo yasinyishaga Hakizimana Issa myugariro wakinaga mu ikipe ya LLB mu gihugu cy’u Burundi bakumvikana amasezerano y’imyaka ibiri (2).
Hakizimana Issa uzwi nka Vidic muri shampiyona y’u Burundi avuga ko umwe mu babyeyi be ari umunyarwanda (Nyina) undi akaba ari Umurundi (Se) bityo akaba yemerewe gukina mu ikipe ya Police FC ikoresha abakinnyi bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda bityo akaba yasinyemo imyaka ibiri (2).
Aganira n’abanyamakuru nyuma yo gusoza imyitozo yo kuri uyu wa Kane tariki 13 Nzeli 2018, Hakizimana yagize ati ”Nasinye imyaka ibiri muri Police FC. Umubyeyi wanjye umwe ni umunyarwanda undi akaba umurundi. Nishimiye kuba nje gukina muri shampiyona y’u Rwanda imaze gutera imbere kandi nzitanga bishoboka”. Hakizimana
Hakizimana Issa myugariro Police FC yakuye muri LLB
Hakizimana avuga ko yakinnye mu ikipe ya Nile Olympique SC akagana muri LLB yaje kuvamo akajya muri Vitalo. Yaje kuva muri Vitalo ajya muri LLB mu mwaka w’imikino 2017-2018.
Hakizimana Issa mu myitozo y'uyu wa Kane
Abakinnyi bashya bamaze kugera muri Police FC:
1.Niyibizi Vedaste (Sunrise FC)
2.Iyabivuze Osee (Sunrise FC)
3.Bahame Alafat (FC Marines )
4.Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe FC)
5.Cyubahiro Janvier (AS Kigali)
6.Hakizimana Kevin (MVS)
7.Hakizimana Issa Vidic (LLB)Burundi)
8.Ndayisaba Hamidou (AS Kigali )
9.Manzi Huberto Sincere (Sunrise FC)
Police FC imaze ibyumweru bibiri mu myitozo ikakaye
Muhinda Bryan undi myugariro ukina mu muytima w'ubwugarizi uzajya afatanya na Hakizimana Issa
Hakizimana Issa avuga ko yasanze abakinnyi ba POlice FC bahagaze neza mu bijyanye n'imbaraga
Cyubahiro Janvier Savio umwe mu bakinnyi bashya ba Police FC
PHOTOS: Saddam MIHIGO Saddam (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO