Indirimbo 'Ko nashize' ya Butera Knowless ni imwe mu ndirimbo z'uyu muhanzikazi zakunzwe hano mu Rwanda ndetse no hanze y'u Rwanda, kuri ubu iyi ndirimbo y'uyu muhanzikazi yamaze gusubirwamo n'itsinda ry'abacuranzi rikomeye muri Afurika y'Epfo bayicuranze mu njyana ya ' Afromenco'.
Iri tsinda rya CH2 ryo muri Afurika y'Epfo niryo ryateye iya mbere risaba Kina Music ko ryasubiranamo iyi ndirimbo na Butera Knowless bayisubiramo ndetse banayicuranga bundi bushya. Nk'uko Ishimwe Clement yabitangaje ngo aya ni andi mahirwe ku muhanzikazi abereye umujyanama, yagize ati "Barabidusabye badusaba ko basubiranamo iyi ndirimbo bundi bushya."
KANDA HANO UBASHE KUMVA IYI NDIRIMBO ISUBIYEMO
Usibye iyi ndirimbo Butera Knowless yasubiranyemo n'iri tsinda, ngo hari indi mishinga bafitanye irimo kuba bakorana ibitaramo ndetse bakazanahurira muri amwe mu maserukiramuco iri tsinda ry'abacuranzi ba gitari basanzwe bitabira ku Isi yose cyane ko bakunze kugira amahirwe yo kwitabira amaserukiramuco anyuranye kandi anakomeye ahantu hanyuranye ku Isi.
Itsinda rya CH2
itsinda rya CH2 ni itsinda rikomeye ry'abacuranzi ba gitari bazwi muri Afurika y'Epfo rigizwe na Corneille Hutten na Dirkie van Staden iri rikaba ryarashinzwe mu mwaka wa 2000 bivuze ko ari itsinda rimaze imyaka 18 rikora umuziki. Usibye kuba rikora umuziki ariko ryanakoze ibitaramo binyuranye ndetse rinegukana ibihembo binyuranye bya muzika birimo ibitangirwa muri Afurika y'Epfo.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO YA MBERE 'KO NASHIZE' YA BUTERA KNOWLESS
TANGA IGITECYEREZO