RFL
Kigali

Dominic Ashimwe ategerejwe i Burayi aho azanakorera igikorwa yise 'Evangelical Tour'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/09/2018 13:58
3


Dominic Ashimwe ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zahembuye imitima ya benshi kuva kera kugeza n'uyu munsi zirimo; Nemerewe kwinjira, Ashimwe, Arikumwe natwe n'izindi, agiye kwerekeza i burayi muri gahunda z'ivugabutumwa.



Ni ku nshuro ya mbere Dominic Ashimwe agiye gutaramira ku mugabane w'uburayi. Igitaramo cya mbere azakorera kuri uyu mugabane, kizabera mu gihugu cy'u Bubiligi tariki 22/09/2018. Ni igitaramo cyiswe Soirée de louange kizabera mu mujyi wa Bruxelles kuva Saa kumi n'ebyiri kugeza Saa Tatu z'ijoro, aho abazacyitabira bazaramya bakanahimbaza Imana bari kumwe n'umuhanzi Dominic Ashimwe n'itsinda ry'abaramyi rya CEP Bruxelles.

Related image

Dominic Ashimwe agiye gutaramira i Burayi

Kwinjira muri iki gitaramo Soirée de louange cyatumiwemo Dominic Ashimwe bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Iki gitaramo kizabanzirizwa n'imigoroba yo kuramya Imana izatangira ku wa Gatanu tariki ya 14/09/2018 kugeza ku munsi nyirizina w'igitaramo ni ukuvuga tariki 22/9/2018. Kuri uwo wa Gatanu kandi (tariki 14/09) hazaba amakesha y'urubyiruko aho abazayitabira bazagirirwa umugisha wo kubana na Dominic Ashimwe. 

Aganira na Inyarwanda.com, Dominic Ashimwe yemeje iby'urugendo rwe i Burayi mu gitaramo Soirée de louange yatumiwemo anatangaza ko azaboneraho n'umwanya wo kuganira byimbitse n'abari kumufasha gutegura igikorwa yise 'Evangelical Tour' ateganya gukorera i Burayi ubutaha ubwo azaba asubiyeyo kugira ngo izatange umusaruro. Mu ivugabutumwa akora binyuze mu ndirimbo, Dominic Ashimwe avuga ko intego ye nyamukuru ari uko abakizwa biyongera abandi bagahembuka. Yagize ati:

Nerekeje ku mugabane w'i Burayi mu gihugu cy'u Bubiligi muri gahunda y'ivugabutumwa, nkaba nzaboneraho n'umwanya wo kuganira birambuye n'abantu bari kumfasha gutegura igikorwa cya "Evangelical Tour" twitegura kuzahakorera. Imana yampaye umugisha wo kubona abantu b'Imana bafite umutima mwiza wo kwemera kumfasha mu myiteguro y'iryo vugabutumwa rinini dushaka gukora kuri uriya mugabane. Igitaramo cya mbere nzaba ndimo kizaba ku itariki ya 14/09/2018 guhera 18h00 hanyuma dukomerezeho na Veillée kuri uwo mugoroba, azaba ari kuwa 5.

Image result for Dominic ashimwe inyarwanda

Dominic Ashimwe agiye guhesha umugisha abatuye mu Bubiligi

Dominic Ashimwe yunzemo ati: "Ni yo mpamvu twatekereje y'uko byaba byiza nyuma y'ibitaramo bike nzaba maze gukora, twagira n'umwanya nanjye ndi kumwe nabo hanyuma tugategura neza twitonze, tugahana ibitekerezo kugira ngo ibi bitaramo byose dushaka kuzahakora ubutaha muri "Evangelical Tour" bizatange umusaruro mwiza: abakizwa baziyongere kuko ari cyo gikuru kuruta ibindi, ndetse n'abacitse intege bongererwemo ibyiringiro, gukunda Imana no kurushaho kuyigirira icyizere."

Dominic Ashimwe

Igitaramo Dominic Ashimwe agiye gukorera i Burayi

UMVA HANO 'NDISHIMYE' YA DOMINIC ASHIMWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kana5 years ago
    Uuuuh iyi ni inkuru nziza, Imana izaguherekeze mururugendo rwawe domini. Uririmba neza ngaho genda abohakurya nabo basogongere ku mpano yawe bumvirize ukunu natwe ujyuduhesha umugisha bumve uko Yesu agira neza. Safe journey servant of God.
  • 5 years ago
    Nimukore hakiri kumanywa dore bugiye kwira aho abantu bazaba batakibasha gukora. Ab'iyi si ya none bakeneye kumva ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Uhoraho azagukoreshe ubabere umugisha. Amen
  • Iriza 5 years ago
    Imana ishimwe Mr Dominic, Imana izanane nawe





Inyarwanda BACKGROUND