Mu gihe cyatambutse iyo bavugaga umuhanzi abantu banyuranye bashoboraga guhita bumva ko byanze bikunze ari uw'i Nyamirambo, icyakora ku mpamvu zinyuranye benshi mu bahanzi bagiye bava i Nyamirambo ku buryo hari abahamya ko magingo aya aka gace katakiri mu tuyoboye mu dutuwe n'abahanzi benshi.
Muri iyi minsi rero agace gasa n'akasimbuye Nyamirambo guturwa n'abahanzi benshi kandi b'ibyamamare ni Akajagari ka Kanombe. Abahatuye bakunze guhamya ko Kanombe izwe n'Utujagari tubiri harimo kamwe kari hafi n'ikibuga cy'indege aho bita mu marembo makuru y'igihugu cyangwa ku mupaka w'u Rwanda n'Isi. usibye aka kajagari ariko hari akandi kajagari kari hafi n'ikigo cya gisirikare bita 'Akamaze imfura', iri ni izina ridakunze gusobanuka kuri buri wese uryumvise.
Abakuriye muri aka gace bakubwira ko ari kamwe mu duce twafatwaga nka Sodoma na Gomola ahazwi cyane muri Bibiliya nk'ahantu hari hatuwe n'abantu bari barigometse ku Mana. Akajagari ka Kanombe nako kazwi muri byinshi bibi bitahuzaga n'amategeko, icyakora kuri ubu aka gace ni kamwe na none mu dutuwe n'ibyamamare mu muziki yaba abahavukiye ndetse n'abahimukiye nyuma.
Guturwa n'ibyamamare biri mu bishobora gutuma agace ako ari ko kose baba batuye kamenyekana kakamamara cyane ababa bahatuye baba ari abahanzi b'ibyamamare banafite abafana benshi bifuza kumenya aho abahanzi bafana batuye. Icyakora guturwa kw'Akajagari ka Kanombe ku byamamare byo si ahandi byaturutse cyane ko muri iyi minsi aka gace ari kamwe mu duce tw'umujyi wa Kigali turi kwaguka mu iterambere rishobora gukurura buri umwe wakwifuza gutura mu mujyi wa Kigali.
DORE URUTONDE RW'ABAHANZI B'IBYAMAMARE BATUYE MU KAJAGARI KA KANOMBE:
Jay C
Fireman
Bulldogg
Ama G The Black
Bruce Melodie
Knowless Butera
Marina
TANGA IGITECYEREZO