Mu minsi ishize nibwo itsinda ry'abanyamakuru b'imyidagaduro ba hano mu Rwanda batangiye ibitaramo bizenguruka igihugu cyose bakora ibitaramo byo gukangurira abanyarwanda gukunda umuziki wabo aho guha agaciro umuziki w'abanyamahanga, ibi bitaramo biri kuzenguruka ibice by'igihugu binyuranye kuri ubu hari hatahiwe akarere ka Rubavu.
Ibi bitaramo byahereye mu karere ka Rusizi byakomereje mu karere ka Kayonza kuri ubu bikaba bigeze mu karere ka Rubavu ahagiye kubera igitaramo cya gatatu mu bitaramo binyuranye abanyamakuru babitegura bateguye. aha bakaba bamanukanye umubare munini w'abahanzi b'abaraperi cyane ko uyu mujyi ari umujyi w'abakunzi ba Hip Hop nkuko abategura ibi bitaramo babitangarije Inyarwanda.com.
Muri iki gitaramo kigiye kubera mu karere ka Rubavu muri kamwe mu tubari turi ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu cyabaye tariki 1 Nzeri 2018 hakaba hataramiye abahanzi nka; P Fla, Bull Dogg, Khalfan, Mukadaff, Asinah,Social Mula, The Same ndetse na Ben Adolphe. Icyakora ubwo igitaramo cyari kirangiye hagombaga gukurikiraho After Party yagombaga kubera mu mujyi ruguru muri kamwe mu tubari turi mu mujyi wa Rubavu tutifuje kuvuga amazina yako.
Iki gihe abahanzi berekeje muri aka kabyiniro kari mu mujyi icyakora kuko hari abantu bake abahanzi bahitamo guhita bajya kuba batembereye bahamya ko basubira kuri aka kabyinir ari uko abantu bahaje, iki gihe nyiri akabyiniro we yahise ajya kurega abateguye igitaramo abashinja kumubeshya ko abahanzi bitabira after party y'igitaramo bikarangira batahageze. amaze gutanga ikirego uyu mugabo bamwe mu bategura iki gitaramo bakaba bahise batabwa muri yombi bajya kuri Polisi muri iki gicuku kugira ngo basobanure iki kibazo.
Abatawe muri yombi bakaba ari abanyamakuru Iras Jalas ukorera Isango Star ndetse na Aron umwe mu banyamakuru bakorera Kt radio aba nyuma yo gusobanura ikibazo hakabaho kumvikana na nyiri aka kabari bahise barekurwa gusa abateguye iki gitaramo basabwa kwishyura indishyi z'akababaro ndetse nabasaga 80 bari bishyuye amatike bagasubizwa amafaranga yabo n'aba bari bateguye igitaramo.
Aha nkuko Inyarwanda.com yabashije kubimenya ngo aba banyamakuru bari bumvikanye na nyiri aka kabyiniro ko bazahakorera after party bakishyuza amafaranga avuyemo akaba ayabanyiri igitaramo icyakora igihe bitakundaga bakaba baje kugirana ibibazo na nyiri akabari ibibazo byabaye mu gicuku kimwe bihita binarangira abari bafashwe bakarekura.
Abafana bari benshi mu gitaramo
Asinah na Khalfan bafatanyije mu ndirimbo nshya bakoranye itarasohoka
Itsinda rya The Same ry'i Rubavu
Adolphe umuhanzi wo mu karere ka Rubavu
Mukadaff
Social Mula
Bull Dogg
P Fla niwe wasoje igitaramo
REBA HANO IBYO ABATEGUYE IKI GITARAMO BATANGAJE NYUMA Y'IKI GITARAMO
TANGA IGITECYEREZO