Abaraperi bakomeye hano mu Rwanda, P-Fla na Diplomate bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye bagiye gukorera muri AP Club ya Ambassador’s Park iherereye i Gikondo mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Kanama 2018.
AP Club, ni akabyiniro kafunguwe na Ambassador’s Park mu rwego rwo gukomeza kwegereza abakiriya bayo ibyo bifuza. Diplomate na P- Fla bagiye kuhakorera igitaramo nyuma ya Young Grace ndetse na Khalfan bashimishije abantu mu cyumweru gishize.
Diplomate yabwiye INYARWANDA ko ari igihe cyiza cyo kubonana n’abakunzi be bakaganira byihariye bakungurana ibitekerezo n’ibindi byinshi bisiga urwibutso hagati y’umuhanzi n’umufana we. Yagize ati “Abafana bazaze twishime, twifotoze, twungurane ibitekerezo. Nanjye ni umwanya mwiza wo kongera guhura nabo kandi nizeye ko nzabashimisha.”
Diplomate na P Fla bategerejwe muri Ambassador's Park
Diplomate afite indirimbo nyinshi zakunzwe kugeza n’ubu. Yakoze indirimbo nka: “ Nyir'u Rwanda”, “Ikaramu”, “Kure yimbibi”, “Indebakure” yatumbagije izina rye n’izindi nyinshi. P-Fla utegerejwe muri Ambassador’s Park afite indirimbo nka: “Ghetto”, “Nisubiyeho” yakoranye na King James, “Akabindi kumurozi” n’izindi nyinshi zituma uyu mugabo afite umubare munini w’abashyigikiye ibyo akora.
Diplomate avuga ko yiteguye gushimisha abafana be
P Fla ategerejwe muri Ambassador's Park
TANGA IGITECYEREZO