Sam Karenzi uzwi cyane kuri Radio Salus yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Titi Aline, ubukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kanama 2018. Yasezeraniye muri Cathedrale ya Saint Etienne mu Biryogo hanyuma nyuma y'uyu muhango abageni bishimana n’inshuti mu birori byabereye muri Camp Kigali.
Ibi birori byaje nyuma y'iminsi mike aba bombi basezeranye imbere y'amategeko ndetse Sam Karenzi ajya gusaba no gukwa umukunzi we biyemeje kubana akaramata. nyuma y'ibi birori byose aba bakaba barasezeranye imbere y'Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kanama 2018 maze nyuma abageni bajya gusangira n'inshuti nabavandimwe umuhango wabereye muri camp Kigali.
Sam Karenzi usibye kuba ari umunyamakuru akaba n'umunyamabanga wa Bugesera Fc na TIti Aline bamaze igihe bari mu rukundo ndetse Sam Karenzi akaba yarabigaragaje nyuma yo gusezerana imbere y'Imana aho uyu mugabo yaririmbiyeumufasha we indirimbo yafashijwe na Tom Close uyu akaba ariwe muhanzi wataramiye abageni cyane ko uyu ari inshuti ikomeye ya Tom Close.
Sam Karenzi n'umukunzi we ubwo basezeranaga imbere y'Imana
Bahise bajya gufata amafoto y'urwibutso
Tom Close niwe wakiriye abageni aho biyakiriye n'imiryango yabo
Tom Close ahereza microphone Sam Karenzi ngo aririmbire umukunzi we
Sam Karenzi nawe ntiyamutengushye yatangiye kuririmbira umukunzi we
Ni ibirori byahuje imiryango ku mpande zombi
AMAFOTO: Fils Photo
TANGA IGITECYEREZO